Mu gihe imyiteguro y’imurika gurisha mpuzamahanga Expo ya 2020 irimbanyije, Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera PSF, avuga ko biteze ko abasaga 400 bazitabira kumurika ibicuruzwa byabo.
Aganira n’ikinyamakuru Igisabo kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020, Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF Theoneste Ntagengerwa, avuga ko imyiteguro bayigeze kure, hubakwa amazu meza banatunganya ahandi hose imurikagurisha mpuzamahanga Expo 2020 rizabera.
Avuga ko n’ubwo ari mu bihe bikomeye bya COVID 19, bari gutegura neza Expo uko bikwiriye kugira ngo izatangire inasozwe igeze ku ntego yayo.
Agira ati “turi kwegeranya ibisabwa byose, Stands ziri gutunganywa neza uko bisanzwe kandi n’abazamurika ibyabo bari kwiyandikisha ari benshi ku buryo abagera kuri 400 bamaze kwiyandikisha.”
Kubirebana n’abanyamahanga, niba Covid 19 itazababuza kwitabira nk’uko bisanzwe, Theoneste, avuga ko , ko nta kibazo na kimwe kirimo cyane ko abo banyamahanga hamaze kwiyandikisha benshi , ndetse hakaba hari n’abamaze kugeza ibintu byabo mu Rwanda.
Ku birebana no kwinjiza abantu mu buryo bwiza, avuga ko kwinjira hazifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga, bikozwe n’amasosiyeti y’itumanaho akorera mu Rwanda nka Airtel na MTN Rwanda bityo agasaba abantu bose kuzajya bagura amatike hakiri kare, kugira ngo bazajye binjira nta muvundo.

Ku birebana no kutinjiza abana muri Expo, niba atari ukubabuza umunezero wo gusohokana n’ababyeyi babo Theoneste, avuga ko batigeze babangamira abana na gato, ahubwo ko icyo abantu bagomba kumenya ni uko ingamba zafashwe na Leta zo gukumira icyorezo cya Covid 19 no mu gihe cya Expo zigomba kubahirizwa ku buryo nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzemererwa kwinjiramo m’ urwego rwo kwirinda umuvundo.
Ku birebana n’amafaranga PSF izinjiza ugereranyije no mubihe byashize Covid 19 itaraza, Agira ati “muri PSF ibyo tuba tugamije ntabwo ari inyungu. Tugamije gufasha abanyarwanda kumenyekanisha ibyo bakora, tukabahuza n’abanyamahanga kugira ngo bamwe barebere ku bandi banabigireho uburyo bwo kunoza ibihangano byabo n’udushya bagenda bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.”

Ku bivugwa ko hashize imyaka igera ku icumi havugwa iyubakwa ry’ikicaro gishya cya Expo kubera ko aho ibera ubu ari hato, avuga ko ibyo byatewe n’uko ikibanza bari bafite muri Kicukiro basanze ku gishushanyo mbonera gishya cy’umugi wa Kigali hateganyirijwe amazu yo guturamo, bikaba byarabasabye gushaka ahandi, i Gahanga hafi y’inganda imyiteguro n’igishushanyo mbonera byararangiye hakaba hasigaye kubaka gusa.
Imurika gurisha mpuzamahanga Expo, ubusanzwe ritegurwa buri mwaka n’Urugaga rw’abikorera mu Rwnda PSF kubafatanye na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM, bunganiwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo inzego z’umutekano, iz’ubuzima, itangazamakuru n’abandi benshi nk’uko Bwana Theoneste Ntagengerwa Umuvugizi wa PSF asoza abivuga. Abwira abazitabira bose, kuzibuka kwirinda kurushaho Covid 19 cyane ko ari icyorezo kikibangamiye isi yose.



Edouard Niyonkuru