Nyuma y’Igitambo cya Misa y’umuganura yasomwe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi bashyitsi batandukanye, Sina Gerard Nyirangarama nk’Umukristu Gatolika wo muri Arkidiyosezi ya Kigali, avuga ko yishimiye igenwa rya Cardinal Kambanda,akaba anakurikiranye Misa ye ya mbere.
Sina Gerard Nyirangarama, aganira n’ikinyamakuru Igisabo nyuma y’igitambo cya Misa yabereye muri Kigali ARENA, yashimiye cyane Nyirubutungane Papa Francis watoranyije Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali, akamugena ngo abe umwe mubajyanama be ba hafi nyuma y’imyaka 120 Ubukristu bugeze mu Rwanda.
Agira ati “ ni ibintu byo kwishimira cyane kwifatanya kuri uyu munsi mwiza n’umushumba wacu muri iki gitambo cya Misa ye ya mbere mu Rwanda ari Cardinal. Birumvikana ko ari umugisha ukomeye ku gihugu cyacu n’isi muri rusange kuko yahindutse n’umujyanama wa Papa.”
Sina Gerard Nyirangarama, avuga ko mubyo yishimira kandi atazibagirwa kuri Cardinal Antoine Kambanda, ariko ariwe wahaye umugisha Chapelle St Gerard yubakiye abanyeshuri be n’abakristu batuye hafi ya Nyirangarama.

Avuga ko kubakira Imana ingoro, biri mu mihigo yari yarahize cyera none, akaba yarawesheje ubwo Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda yahaga umugisha iyo Chapelle mu minsi ishize.
Agira ati “Chapelle St Gerard ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu Magana atanu (500), cyakora muri kino gihe cyo kwirinda Covid 19 hakirwa abakeya bashoboka.”
Sina Gerard yari mu muhango wo kwakirwa ku meza kwa Cardinal Antoine Kambanda
Ikindi yishimira Bwana Sina Gerard Nyirangarama, ni icy’uko ngo amaze kubona Umuryango w’ababikira uzajya ukurirana imigendekere myiza y’ibihakorerwa agahamya ko mu minsi itari myinshi bazaba bahafite n’umupadiri.
Agira ati “twamaze kubona umuryango w’ababikira ushinzwe iyo ngoro ntagatifu nubakiye abakristu n’abanyeshuli. Ndizera ko mubihe bitari ibya kera tuzaba dufite n’umupadiri maze ubukristu bugakomeza gushinga imizi kuri Nyirangarama.”

Sina Gerard Nyirangarama kandi avuga ko amaze no gutangiza Group vocationaire, yo gufasha urubyiruko rushaka kwiyegurira Imana kwitegura mu buryo buhagije bakaba bari kwitabira ari benshi, bityo akizera ko Abihaye Imana babitojwe bakiri bato bagiye kujya baboneka mu ngeri zose baba Abapadiri, Ababikira n’abafurere babikesha uburere bwiza bazajya bahererwa kuri iyo Chapelle yo kuri Nyirangarama.
Sina Gerard Nyirangarama, asanzwe amenyerewe mudushya dutandukanye mu Rwanda. Uretse no kuba yarubakiye Abakristiu Kiliziya, akaba agiye no kujya ategura abashaka kwiyegurira Imana bakiri bato, afite n’amashuli y’isumbuye, abanza n’ay’incuke, akaba ateganya no gushinga Kaminuza nkuko aherutse kubitangariza ikinyamakuru Igisabo.
Edouard Niyonkuru