Amahugurwa yahawe abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bafite ubumuga yabafashije kumenya uburenganzira bwabo

admin
4 Min Read

Umuryango AIMPO (African initiative for mankind progress organisation) ku bufatanye na FPDO (first people’s disability organisation) ku nkunga ya minority Right Groups International wateguye amahugurwa yamaze iminsi ibiri akaba yasojwe kuri uyu wa kane tariki ya 03 ukuboza 2020 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Ano mahugurwa yateguwe hagamijwe gufasha abafati ubumuga bakomoka mu miryango amateka agaragaza ko yasigajwe inyuma kugirango bamenye uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko abarengera.

Madamu Uwajeneza Delphine umuyobozi wa AIMPO ubwo yaganiraga n’igisabo.rw/ yagize ati’’nyuma yano mahugurwa hazabaho no kuremera imiryango ifite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe,tuzakomeza guhugura abafite ubumuga ndetse n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ndetse hakaba no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga,

Uwajeneza kandi yakomeje avuga ko batekereje gushinga  FPDO kugirango byibuze abasigajwe inyuma n’amateka bafite ubumuga babashe kubona aho banyuza ibitekerezo byabo kuko kubusanzwe ino miryango isanzwe hari aho bakorerwa inenwa byagera kuba bafite ubumuga bigahuhuka,ni muri ubwo buryo FPDO bayishinze bagamije kurengera no kuvuganira abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bafite ubumuga.umuyobozi wa AIMPO yaboneyeho gusaba inzego zitandukanye gukomeza gushyigikira no guteza imbere abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma kuko bigaragara ko bakibayeho mu buryo bubi,uyu muyobozi kandi yasabye n’itangazamakuru gukora kinyamwuga cyane cyane mu mvugo zikoreshwa kuko hari bamwe bashobora gukora inkuru zabiba urwango aho kubaka.

Umuyobozi wa AIMPO yaboneyeho gushimira ubuyobozi kubera umusanzu badahwema gutera abasigajwe inyuma n’amateka kuko yagiye ibaha ubufasha uko ishoboye ariko aboneraho no gusaba ko ubwo bufasha bwakongerwa kuko hari abakibayeho mu buzima bubi,badafite aho kuba ndetse no kubona amafunguro hari abo bikiri ingume,uyu muyobozi kandi aboneraho gusaba abitabiriye ano mahugurwa n’abandi bagenerwabiko babo kwitinyuka bakiteza imbere kandi bagaharanira uburenganzira bwabo.

Nyirabahutu Cecile umwe mubitanbiriye ano mahugurwa avuye mu Karere ka Musanze umurenge wa Nyange  Yemeza ko ano mahugurwa yabagiriye akamaro kanini kuko Atari azi ko n’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ubaho,uyu mubyeyi yagize ati’’twasobanukiwe neza amategeko arengera abafite ubumuga,uburenganzira bwabo ndetse twabashije gusobanukirwa neza ko n’abafite ubumuga bashoboye kandi aria bantu nk’abandi nta mpamvu yo kwitinya,Nyirabahutu kandi yemeza ko mu nyigisho bahawe beretswe ko hari abantu benshi bafite ubumuga ariko biteje imbere,bafashijwe kandi kumenya amagambo akwiriye gukoreshwa ku bantu bafite ubumuga kuko hari abakoresha amagambo asesereza abafite ubumuga.ibi kandi akaba abihuriyeho na bagenzi be twabashije kuganira nabo.

Siborurema Joseph umuyobozi wa FPDO yasabye ababyeyi kudaha akato abana bafite ubumuga kuko nabo iyo bitaweho bashobora kwiteza imbere bakigirira akamaro ndetse bakakagirira n’igihugu,akomeza kandi ashimira ubuyobozi kuko bukora uko bushoboye kugirango abafite ubumuga bahabwe agaciro nubwo ubuvugizi bukwiye gukomeza kugira ngo nabo babashe kubona ibyibanze cyane cyane bakoroherezwa kubona insimbura ngingo n’ibindi bikoresho bikenerwa n’abafite ubumuga,umuyobozi wa FPDO kandi yemeza ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku banyamuryango babo kugirango ibibazo bafite bibonerwe ibisubizo

Ano mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abafite ubumuga,abitabiriye ano mahugurwa bakaba bemeza ko bagiye gusakaza ubumenyi bahungukiye kugirango na bagenzi babo basobanukirwe uburenganzira bwabo ndetse bamenye n’amategeko abarengera.

Inkuru ya: NDAYISABA Eric

Contact : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *