Nyuma y’ibyiciro bitandukanye by’abanyamakuru bagiye bahugurwa ku mikoreshereze n’akamaro ka telefoni mu itangazamakuru “Mobile journalism, abagera kuri 25 bandi nabo bari guhererwa ubwo bumenyi I Musanze mu Ntara y’amajyaruguru, kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 30 ugushyingo 2020.
Ni amahugurwa ategurwa na Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishuli ry’itangazamakuru, ku bufatanye bw’inama nkuru y’itangazamakuru MHC, hagamijwe gufasha abanyamakuru b’ingeri zitandukanye kumenya gukoresha Telefoni mu kazi kabo ka buri munsi, m’urwego rwo kugendana n’ibigezweho mu isi ya none.
Afungura amahugurwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru MHC, Peace Marker Mbungiramihigo asaba abahugurwa, gukurikirana amasomo neza, kugira ngo amahirwe bafite yo kuba baratoranyijwe muri benshi babyifuzaga batayapfusha ubusa.
Agira ati “aya mahugurwa muyakurikirane neza kugira ngo ubumenyi muzunguka muzabugeze kubandi muzanarusheho kunoza ibyo mwakoraga mwifashishije Telefoni nk’igikoresho cy’ikoranabuhanga rigezweho.
Avuga ko inama nkuru y’itangazamakuru ahagarariye, buri gihe ishyira imbere icyateza imbere abanyamakuru n,umwuga wabo muri rusange ari nayo mpamvu hamaze gukoa igenamigambi ry’imyaka itanu rigamije gukomeza kubongerera ubumenyi n’ubushobozi m’ubyo bakora muri byose.
Bwana Alexis Buyinza uhagarariye ishuli ry’itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda uyoboye amahugurwa, avuga ko yizera ko kimwe no mubindi byiciro byabanje, abatangiye amahugurwa nabo bazasoza bafite impamba ihagije yo kubyaza umusaruro ibyo bakora bifashishije Telefoni.
Avuga ko kino gihe telefoni isigaye ari ingenzi mu itangazamakuru kuko isigaye ikora byinshi birimo gufotora mumwanya wa Camera, gukorerwaho inkuru mu mwanya Mudasobwa, kuyifashisha mugutara no gutangaza amakuru n’ibindi; ariyo mpamvu ngo bahisemo guha abanyamakuru amahugurwa atandukanye yo kuyikuraho ubumenyi bwihariye mukuyikoresha.
Alex Buyinza Uhagarariye amahugurwa
Muhirwa Plus, ukorera Radio isangano, yishimira cyane amahugurwa yajemo kuko agiye kugira ubumenyi bwihariye mugukoresha telefoni.
Agira ati “ twari tumenyereye gukoresha Reccoder mugufata amajwi, ariko biragaragara ko telefoni nayo ikora ako kazi neza n’ubwo bwose hari abatayizera.”
Muhirwa avuga ko hari abayobozi bamwe batakundaga ko bafatishwa amajwi n’umunyamakuru ukoresha telephone, kuri we yizera ko igihe kigeze ngo basobanukirwe ko nayo ari igikoresho cy’ingenzi mu itangazamakuru kimwe n’ibindi bari bamenyereye.
Ikigereranyo cyakozwe na RGB, kerekana ko abaturage bakunze itangazamakuru ku kigereranyo cya 75%, ariyo mpamvu bahora bongererwa ubumenyi mubyo bakora hagamijwe kunoza umwuga ngo bakomeze gukorera abaturage amakuru n’ibiganiro bibajijura muri byinshi nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru Peace Marker Mbungiramihigo asoza abivuga.
Edouard NIYONKURU

