Nduhungirehe yagizwe ambasaderi mu Buholandi

admin
2 Min Read

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyikirije Umwami w’Ubwami bw’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Tariki ya 14 Kanama 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yagize Nduhungirehe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, igihugu cya kabiri cyo ku Mugabane w’u Burayi agiye guhagarariramo u Rwanda nyuma y’u Bubiligi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yashyikirije Umwami w’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda. Amb Nduhungirehe yari aherekejwe n’umugore we ndetse n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade, Herbert Ndahiro.

U Buholandi bwafunguye Ambasade mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995. Ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu ngeri zirimo ubutabera aho bufasha u Rwanda mu guhugura abacamanza n’ibindi.

Mu kiganiro Amb Nduhungirehe aherutse kuvuga ko ubuhahirane bw’ibihugu byombi buhagaze neza, ndetse hari n’icyizere ko bushobora gukomeza gutera imbere uko iminsi iza.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yari aherekejwe n’umugore we

Ati “Hari ibicuruzwa twoherezayo nk’indabo, ni igihugu cy’abacuruzi, twoherezayo imbuto ndetse n’ikawa n’icyayi. Hakaba n’ibindi bigomba kuzakorwa, Amsterdam ni nk’isoko ry’imari rikomeye, natwe turashaka kwiteza imbere mu byerekeye imari mu karere, ni ahantu twagirana ubutwererane tukabigiraho.”

Mu Rwanda hari ibikorwa by’ishoramari by’Abaholandi byinshi. Urugero ni nka Heineken yashoye imari muri Bralirwa, indege ya KLM ikorera ingendo mu Rwanda, Sosiyete ya Unilever yashoye imari mu cyayi, Royal DSM yashoye imari muri sosiyete yitwa Africa Improved Food.

Amb Nduhungirehe yakomeje agira ati “Ubu u Buholandi bwifuje ko ibyerekeye ubutwererane nyir’izina byagenda bigabanuka, ahubwo tugashyira ingufu mu ishoramari, ari nabyo bihuye na gahunda y’u Rwanda.”

Amb Nduhungirehe agiye guhagararira u Rwanda mu Buholandi asimbuye Amb Karabaranga Jean Pierre woherejwe muri Sénégal.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *