Mu binyamakuru bitandukanye ubu ntaho utasanga indirimbo ya Clarisse Karasira yitwa Rutaremara,muri ino ndirimbo yuzuye imitoma myishi itaka umusaza ukunzwe na benshi ariwe Hon Rutaremara Tito,uyu muhanzi yagize ati ‘“Iyaguhanze, ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni na yo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, nguko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuhererwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku.”
Muri ino ndirimbo kandi Hon Rutaremara yaranzwe no gushimira uyu muhanzi ndetse aranyurwa maze yicisha bugufi amusoma ku itama,ibi byatumye abatari bacye bemeza ko Hon Rutaremara ari umusaza utikomeza kandi wisanzura igihe biri ngombwa,hari nabatatinye kuvuga ko uko yatojwe nta gitangaza kuko politike yarerewemo yatozaga kutikomeza ariko n’umuco wo kubana n’urubyiruko ukamuranga kuko akundwa n’abatari bacye.
Hon Rutaremara ni umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’umuryango F.P.R Inkotanyi,ndetse akaba nk’umwe mubagize uruhare runini mu kubohora igihugu aho yagaragara mu bikorwa by’ubukangurambaga(ubukada)ibi yanyuzemo nibyo byatumye umuhanzi Clarisse Karasira inganzo imuzonga maze aramutaka karahava.
Hon Rutaremara asanzwe ukunda injyana zirimo umuco gakondo, dore ko na Clarisse atahwemye kuvuga ko akunda uyu musaza.uyu munyacyubahiro kandi niyo ateze amaboko ubona ko Atari umwiga mu kubyina,ahubwo abifite mu maraso.
Ino ndirimbo kandi aho kuba igihangano gusa yabaye inyigisho ikomeye yo gutegura amasaziro meza kuburyo abakiri bato hari icyo bakwigiraho bakagera ikirenge mu cyawe,uyu munyacyubahiro ni umwe mububahwa kubera ubunararibonya afite mu politike y’igihugu,imyitwarire myiza,kwicisha bugufi ndetse no gusabana n’ingeri zose cyane cyane urubyiruko.
UMVA INDIRIMBO RUTAREMARA YA CLARISSE KARASIRA HANO
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Contact : 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail