Mu mahugurwa y’abarwanashyaka b’Ishyaka ry’Ubumwe bw’abanyarwanda UDPR bahagarariye bagenzi babo m’Uturere, yabereye i Kigali kuwa 21 Ugushyingo 2020, nyuma y’uko basobanuriwe birambuye imikorere y’inzego z’ibanze, basabwe kuzagira uruhare rugaragara mu matora azaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka UDPR, Hon. Depite Pie Nizeyimana, avuga ko Ishyaka ahagarariye rikangurira abayoboke baryo buri gihe kwitabira no gushyira mubikorwa gahunda zose za Leta.
Ni muri urwo rwego mu myanzuro yafashwe muri ayo mahugurwa harimo icy’uko abarwanashyaka ba UDPR, bagiye gushishikariza bagenzi babo n’abandi banyarwanda muri rusange, kwitegura amatora y’inzego z’ibanze yegereje by’umwihariko bakazagira n’uruhare mukwiyamamariza imyanya itandukanye kugira ngo nabo bakomeze gutanga umusanzu wo kubaka igihugu nk’uko basanzwe babigenza mu ishyaka.
Hon. Nizeyimana, avuga ko ishyaka UDPR rifite abarwanashyaka bajijutse kandi bakiri bato. Bityo akizera ko bazabona imyanya myinshi mu buyobozi bw’inzego zibanze nibitabira kwiyamamaza n’ubwo bwose batazabikora bahagarariye ishyaka.
Avuga ko intego y’amahugurwa muri rusange, ari ugutegura abayoboke babo, kugira ngo bazatange umusanzu ugaragara mu gihe cy’amatora yimirije, bahereye mu nzego nka CNF, inama y’igihugu y’abagore n’izindi nzego zitandukanye zegerejwe abaturage.
Agira ati “twahuje bamwe mu bayoboke bacu bahagarariye bagenzi babo m’Uturere. Twatumiye abantu 30 gusa m’urwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID. Gusa turizera ko ibyo bahuguwemo babigeza kuri bagenzi babo, bityo bose bakarushaho kwitegura amatora y’inzego z’ibanze azaba mu ntangiriro z’umwaka ugiye kuza. Twabasobanuriye birambuye uburyo bw’ imikorere y’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage. Ibiteganywa kugira ngo umuntu ajye muri njyanama, ibibujijwe ku umuntu ku muntu wifuza kujya muri njyanama, ibitabangikanwa no kuba muri njyanama, uko ushobora kwinjirira mu zindi nzego zegerejwe abaturage nko muri CNF cyangwa urugaga rw’abikorera kandi ukagera mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi. Twabahuguye kandi n’uburyo bwo gukomeza kwirinda no kurwanya CVID 19, tubahugura no ku ngingo irebana n’uburinganire bw’umugabo n’umugore.”
Hon Pie Nizeyimana avuga ko bagerageje no kumenera ibanga abayoboke babo bashobora gukoresha kugira ngo bazabashe gutsindira imyanya bazifuza guhatanira.
Avuga ko n’ubwo batazagenda bahagarariye ishyaka ngo bizaba ari ishema Kuba umuyoboke wabo atsindiye nko kuyobora Akarere runaka cyangwa indi myanya ifatirwamo ibyemezo, mu miyoborere y’inzego z’ibanze.
Uwimana Christine ushinzwe imbereho myiza n’ubukungu mu Ishyaka UDPR, avuga ko yishimiye ibiganiro bagejejweho birimo n’iby’uburinganire muri rusange.
Agira ati “nk’umurwanashyaka kumenya agaciro ku buringanire bw’umugabo n’umugore, bizatuma mbasha no kubimenyesha bagenzi banjye. Nk’umuntu witeguye kuzaba nyina w’abana mugihe kiri imbere, ibi biramfashije cyane by’umwihariko menye uburyo nzitwara mu matora n’uburyo nzabishishikariza bagenzi banjye kuzayitabira neza ariko banarushaho kwirinda COVID 19.”
Ndayisaba Jean Claude Alias Ndayisaba, ahagarariye UDPR mu mujyi wa Kigali. Avuga ko kuba bahuguwe ku ruhare rw’umugore mu iterambere, afatanyije n’umugabo birushaho gutuma basobanukirwa ibyiza by’ihame ry’uburinganire muri rusange.
Agira ati “Mu ishyaka ryacu ry’ubumwe bw’abanyarwanda UDPR, uburinganire dusanzwe tubufite kuko uretse no kuba mu nzego z’ishyaka abagabo n’abagore bahagarariwe mu buryo bungana, no mu nzego z’imiyoborere y’igihugu dufitemo imyanya y’abagere n’abagabo m’uburyo bungana. Ndizera ko rero aya mahugurwa aje ashimangira ibyo twakoraga, kandi tuzakomeza kubinoza kugira ngo tugendere kuri gahunda ya Leta, duharanira kurushaho ko umukobwa akomeza guhabwa agaciro muri byose, cyane cyane tunashishikariza abanyarwandakazi kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze banagira uruhare mukwiyamariza imyanaya y’ubuyobozi itandukanye “ Ndayisaba ashimira Leta y’ubumwe kuba yarahaye agaciro kagaragara leta za cyera zari zaramwambuye. Bityo nawe akabasaba kutazatatira igihango ku kizere Leta ibagirira cyane ko ngo “ubwiza bw’umugore bumugeza ibwami, ubwenge bwe bukagena igihe azamarayo.”
Kubirebana n’uburinganire kandi Senateri Mukankusi Perine watanze ikiganiro ku ihame ry’uburinganire, yibaza impamvu bamwe mubakobwa, batagerageza kumva no guha agaciro iby’uburinganire, aho bumva ko bazashaka umusore ufite umutungo biyibagije ko ibintu ari bishakwa.
Agira ati “umukobwa utinyuka akabaza umusore niba afite inzu cyangwa imodoka. Ese nk’ubwo wa mukobwa we ko muba munganya imyaka, uba ubona ko inzu cyangwa imodoka yaba yarabigezeho ryari kandi mwari mukiri kumwe ku ishuli ?”
Kimwe na mugenzi we Hon. Pie , uhagarariye ishyaka asaba abarwanashyaka kuzitabira amatora ari benshi, kandi banaharanira ihame ry’uburinganire kuko ari gahunda nziza ya Leta Y’u Rwanda yahisemo aho inzego zose abagabo n’abagore bahagarariwe m’uburyo bushimishije.
Ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda UDPR, ryashinzwe mu 1991, riri m’umujyo umwe na FPR wo guharanira ubumwe no gushyigikira urubyiruko rutagiranga amahirwe yo kujya mu mashuli no muzindi nzego zifatirwamo ibyemezo. Kugeza ubu UDPR ikorera mugihugu hose aho ifite abayoboke basaga ibihumbi 200(200,000) nk’uko Ubuyobozi bw’ishyaka bubitangaza.
NIYONKURU Edouard

