Minisitiri Busingye yahaye Abunzi amagare

admin
2 Min Read

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashyikirije Abunzi bo mu Karere ka Huye amagare 513, yatanzwe nk’inkunga y’Umuryango w’Umwe bw’Uburayi, EU, mu gushyigikira ubutabera bw’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, aho Minisitiri Busingye yagarutse ku bunyangamugayo n’ubwitange byaranze Abunzi, abashimira umusanzu batanze mu gukemura amakimbirane hagati y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Mu myaka 14 Abunzi baranzwe n’indangagaciro y’ubunyangamugayo, ubwitange no kwiyubaha ndetse no kubika ibanga ry’akazi. Udafite iyo ndangagaciro ntabwo yashobora umwuga wanyu.”

Musabyimana Marianne yagize ati “Iri gare rizamfasha mu rugendo, kuko twajyaga tugorwa no kugera aho ikiburanwa kiri. Ikindi ni uko rizamfasha no mu bindi bikorwa by’iterambere nko kujya guhaha nihuta n’ibindi.”

Amabasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko ashima uburyo u Rwanda rwashyizeho Abunzi nk’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.

Ati “Twishimira uburyo Abunzi bakora mu Rwanda, ni urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo hagamijwe gufasha abenegihugu kubana neza nta makimbirane. Tuzakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo n’ubutabera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko habarizwa abunzi 628 barimo abagabo 325 n’abagore 303. Kuva uyu mwaka watangira bakemuye ibibazo 1002, bivuze ko mu kwezi kumwe bakemuraga ibibarirwa mu 105.

Ibyo bibazo byiganjemo mbonezamubano, iby’ubutaka, izungura n’amasezerano hagati y’abantu.

Minisitiri Busingye yavuze ko Abunzi bahawe amagare ari bo bari basigaye mu barenga ibihumbi 17 bari mu guhugu bose, bityo bose bamaze kuyahabwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *