MTN tangije urubuga API kworohereza abafatabuguzi

admin
3 Min Read

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yahaye abikorera mu by’ikoranabuhanga uburenganzira bwo gukoresha urubuga rwa API ya Mobile Money mu gushyigikira ibikorwa bigamije kugeza serivisi z’imari kuri bose.

MTN Mobile Money (MoMo) ni rwo rubuga rukoreshwa na benshi mu kwishyurana mu Rwanda. Mu gutanga uburenganzira bwo gukoresha iyi API ya MoMo, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bashobora guhanga udushya ku rubuga bakanakora porogaramu n’ibisubizo bizageza kuri benshi serivisi z’imari ku bakiliya bagera kuri miliyoni 3.2 ba MoMo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko uyu mwanzuro ugamije kurushaho kunoza imibereho y’abenegihugu.

Yagize ati “Tunejejwe no gutanga ku mugaragaro uburenganzira bwo gukoresha API ya MoMo. Nk’uko ikoranabuhanga ritera imbere umunsi ku wundi, intego yacu ni ugukomeza kuba ku ruhembe mu gukoresha ikoranabuhanga, hagamijwe kurushaho kunoza imibereho y’Abanyarwanda kandi gutanga uburenganzira kuri uru rubuga rwa API ya MoMo, birashimangira iyi ntego. Haratangwa amahirwe ku bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga b’imbere mu gihugu, bagashobora guhanga ibizatuma serivisi z’imari zigera kuri bose no kurushaho kuzinoza.”

Ng’ambi yongeyeho ko “Mu gihe cyashize, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bagombaza kuza kuri MTN bagasabwa byinshi kugira ngo bemererwe. Ariko ubu bashobora kubikorera mu ngo zabo. Sisiteme yo gukorera kuri internet iha uburyo abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bwo gusuzuma ibyo bakoze mbere y’uko bijya ahagaragara, hakoreshejwe sandbox ya API iri ku rubuga nta kiguzi.”

Kuba hari uburenganzira bwo gukoresha API, bizatanga amahirwe ku bahanga udushya, babyaze umusaruro ibikorwa byabo, ibintu bizatuma abakoresha MoMo barushaho kwiyongera mu Rwanda.

Igihe porogaramu z’ikoranabuhanga zimaze gutsinda isuzuma, MTN igirana amasezerano n’abazikoze ku kiguzi cyo kuzikoresha, bakayashyiraho umukono hanyuma bagahabwa ikaze ku rubuga, aho APIs zitangira gukoreshwa umunsi ku wundi.

Mu rwego rwo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’imari kuri bose, MTN yahamagariye abikorera mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bafite hagati y’imyaka 15 – 35 kwitabira irushanwa rya MTN Yolo Hackathon rizatangira ku mugaragaro ku wa 15 Mutarama 2021, rikazahemba kugeza kuri 2,000,000 Frw.

Avuga kuri Hackathon, Ng’ambi yavuze yuko “MTN Yolo Hackathon ari uburyo bwo gukomeza kwerekana ubushake MTN ifite mu kuba umufatanyabikorwa witeguye gufatanya n’abagize umuryango mugari w’abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Gusangiza abandi ibihangano by’agaciro, bituma habaho ubukungu bugera kuri bose, ni byo shingiro ry’ibikorwa byose na MTN. Turishimira uruhare rw’ubufatanye mu gukomeza gutuma Abanyarwanda benshi bakomeza kwishimira inyungu z’imibereho myiza iri ku muyoboro.”

Abashaka kwitabira Hackathon bazerekana kwerekana ibibazo bashaka gukemura no gutanga ibisubizo bishoboka, bishobora kwaguka, bikagera kuri benshi, kandi bikabyara inyungu.

Abifuza kwinjira muri API ya MoMo no kwitabira irushanwa rya MTN Yolo Hackathon, babariza kuri MTN banyuze ku rubuga rwa momo.RW@mtn.com.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *