
Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi wayoboraga Christian University of Rwanda, gufungwa imyaka itanu, ku byaha akekwaho birimo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Dr Habumuremyi yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu rubanza rwaburanwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umushinjacyaha yavuze ko icyo asaba Urukiko ari uko rwakira ikirego rukemeza ko Christian University ihamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu kandi byombi bigahamywa Habumuremyi.
Umushinjacyaha yasabye Christian University igomba gucibwa ihazabu ya miliyoni 175 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye na miliyoni 1 Frw ku cyaha cy’ubuhemu.
Serushyana wari ushinzwe umutungo muri Christian University we yasabiwe gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 87.5 Frw.
Habumuremyi we yasabiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye naho ku cyaha cyo cyaha cy’ubuhemu asabirwa gufungwa imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Muri uru rubanza kandi haregewe indishyi, aho Ngabonziza uri mu bahawe sheki zitazigamiye ubwo yari yahawe akazi ko kugemura mudasobwa muri Christian University kuri miliyoni 12.5 Frw, sheki bamuhaye ngo yayijyanye muri Zigama CSS basanga nta mafaranga ariho.
Habumuremyi ngo yihutiye kumusaba imbabazi, banagirana amasezerano mashya, ariko muri Werurwe 2020 aza kumuha indi sheki itazigamiye.
Yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 5 Frw z’indishyi z’akababaro, no kwishyura amafaranga ye arimo ingwate yatanze ntayisubizwe.