Kigali: indahiro z’abasenateri bashya zakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

admin
2 Min Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Abasenateri barahiriye kuzuza neza inshingano zabo, abifuriza imirimo myiza bemeye gukorera igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

Yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w’u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n’ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

Kuba iki cyorezo cyaraje cyiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n’abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

Umuhango wo kurahira kw’abo basenateri wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, witabirwa cyane cyane n’abagize imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko, abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru mu nzego nkuru za Leta.

abasenateri batandatu bashya, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode, bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda.

Uwimana Evode ni umwe mu ba Senateri barahiye uyu munsi
Kanziza Epiphanie nawe yarahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda

Inkuru ya Ndayisaba Eric

Contact : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *