Home UbukunguNyakariro: Uruganda Irebere Wumve rutunganya inzoga yitwa Intsinzi, ruzirikana ibyo abanyarwanda bakunda

Nyakariro: Uruganda Irebere Wumve rutunganya inzoga yitwa Intsinzi, ruzirikana ibyo abanyarwanda bakunda

by admin
0 comments

Mu rwego rwo Gushyigikira ibikorerwa iwacu I Rwanda, ikinyamakuru igisabo.rw/ kiyemeje kujya kibagerera ahakorerwa ibiribwa ndetse n’ibinyobwa kugirango tubagezeho uko imikorere ihagaze ndetse n’ingamba bafite zo gukomeza gusigasira ubuziranenge bw’ibyo bakora.

Ni muri urwo Rwego twasuye uruganda Irebere Wumve ltd rutunganya inzoga yitwa Intsinzi ikorwa mu mwimerere w’umutobe w’ibitoki ndetse bakiyambaza n’ubuhanga bwo kugirango iyo nzoga itunganywe neza kandi igere ku isoko yujuje ubuziranenge.uru Ruganda ruherereye mu Karere ka Rwamagana umurenge wa Nyakariro,uyu Murenge ukaba ukungahaye ku buhinzi bw’urutoki kimwe mu byateye imbaraga Mateso Evode kuhashinga uruganda rutunganya urwagwa rujyanye n’igihe tugezemo.

Bwana Mateso Evode Nyiri uruganda Irebere Wumve ltd yagira ati’’intego dufite ni ugukomeza kugerageza gukora ibyo kunywa byujuje ubuziranenge kugirango abanyarwanda babone ibyo kunywa bitabagiraho ingaruka’’Mateso kandi yemeza ko n’ubwo bagifite imbogamizi z’ibikoresho bidapfa kuboneka cyane cyane amacupa ariko badacika integer kuko bizeye ko leta ibitekerezaho kuko nayo kino kibazo irakizi,Mateso yemeza ko uru ruganda rwamugiriye akamaro ku giti cye kuko rumufasha kwiteza imbere,ariko muri rusange rwagiriye akamaro abaruturiye ndetse n’abandi kuko bamwe babonyemo akazi nkuko byemezwa na Dukuzumuremyi Donatien umukozi muri uru Ruganda ushinzwe umusaruro n’ubwiza bw’ikinyobwa,Mateso atangaza ko kandi abaturage bungukiye kuri uru Ruganda kuko babonye aho bagurisha ibitoki byabo ku giciro cyiza.

Mateso aboneraho gusaba inzego zibishinzwe ko zakomeza kubaba hafi kuko icyorezo cya Covid 19 cyabagizeho ingaruka zikomeye,umusaruro waragabanutse,abaguzi baragabanuka ndetse hari n’abari barasabye amadeni muri banki babangamiwe no kwishyura,aha niho ahera asaba leta ko yakomeza kubakorera ubuvugizi kugirango babanze biyubake barebe ko imikorere yakongera kuba myiza.

Kuri Dukuzumuremyi Donatien umukozi ushinzwe umusaruro n’ubwiza bw’inzoga yengerwa muri Irebere Wumve ltd yemeza ko bafashe ingamba zo guhangana n’abantu bashobora kuba bakwigana ikinyobwa cyabo kuko bagikurikirana neza kuva mu ruganda kugeza kigeze ku baguzi,.hashize iminsi hagaragara imikorere idahwitse ku nganda zimwe na zimwe aho zimwe zikora mu kajagari,ntizubahirize ingamba z’ubuziranenge ndetse zigakora n’inzoga zigira ingaruka ku bantu,ibi bikaba bituma uru ruganda rukurikirana inzoga yabo kugeza iguzwe mu rwego rwo guhangana nundi wakora inzoga mbi akabiyitirira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakaliro nawe yemeza ko bakorana bya hafi n’inganda nto n’iziciriritse zikorera muri uwo Murenge mu Rwego rwo gukorera hamwe,bagenzura uko ubuziranenge bwubahirizwa,kubagira inama ndetse no kumenya ibibazo n’imbogamizi bafite ku girango bibe byakorerwa ubuvugizi uko bashoboye kose ku nzego zibishinzwe.

Abanyarwanda bakwiye kugirira icyizere ibikorerwa mu Rwanda kuko niyo nzira yonyine yo guhesha agaciro ibikorwa n’abanyarwanda ndetse bikabafasha no kwiteza imbere badasesagura amafaranga bayaha abanyamahanga ibi ni ibitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge’’Rwanda Standard Board’’.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabatembereza uru ruganda mu buryo bw’amashusho mwirebere uburyo batunganya inzoga ikunzwe na benshi izwi ku izina ry’Intsinzi.

Inkuru ya NDAYISABA Eric

Contact: 0782511443

Email: ndayisabaeric501@gmail.com

You may also like

Leave a Comment