Mu gihe igihugu cyacu gikomeje gukangurira abanyarwanda umuco wo kwihangira umurimo,uruganda Isanganizabagabo Ltd ruherereye mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Karenge rwiyemeje gutunganya inzoga nziza zizatuma abanyarwanda babona ibyo kunywa bifite umwimerere w’iwacu I Rwanda kandi byujuje ubuziranenge.
Uruganda Isanganizabagabo ltd rutunganya inzoga ziri mu moko atatu ,hakaba harimo inzoga yitwa Tuzane ifite umwimerere wo gukorwa mu mutobe w’ibitoki kuburyo iyingiyi iryohera abasanzwe bakunda inzoga idafite ibyo bongeyemo,

uru ruganda kandi rutunganya inzoga yitwa Indatwa iyi ngiyi ikaba inywebwa n’ingeri zose kandi ibihe byose kuko itagira impumuro ibangamye cyangwa ngo itere amavunane kuko nayo ifite ibanga ryo kuba ikozwe mu mutobe w’ibitoki ndetse n’imbetezi z’umwimerere ziva mu masaka.

Isanganizabagabo Ltd batunganya inzoga yitwa Soma Wumve iyi ikaba ari inkangaza y’umwimerere iryohera abakunda agahiye ndetse ikaba yanakoreshwa mubifiza kuyisanganiza ababasanga mu misango bakaba basusuruka bari gusabana.

Bwana SHYAKA ROGER umukozi muri runo ruganda akaba ashinzwe umusaruro n’ubuziranenge bw’inzoga zengerwa muri uru ruganda yemeza ko biyemeje gukora inzoga izafasha abakunzi b’urwagwa kubona inzoga nziza kandi yujuje ubuziranenge inafite umwimerere w’inzoga gakondo,Roger yemeza ko bafite ibikoresho bihagije bibafasha gutunganya inzoga kandi bafite n’abakozi b’inzobere mugutunganya inzoga ,ibyo bikaba bibafasha gukora ibyo kunywa bikunzwe na benshi,uyu mukozi ushinzwe umusaruro atangaza ko bafashe ingamba zo gukurikirana inzoga bohereza ku isoko birinda ko hari uwabiyitirira akaba yakora inzoga zitujuje ubuziranenge ugasanga izina ryabo rihangirikiye,innocent agira ati’’inzoga yose twohereje ku isoko iba ifite icyo bita batch number idufasha kumenya niba koko yarakorewe iwacu,ndetse dusigarana urugero twareberaho kugirango tumenye niba koko nta watwiganye ibyo bikaba bidufasha gukurikirana inzoga zacu igihe ziri ku isoko.
Bwana Habyarimana Pascal umuyobozi mukuru w’uruganda Isanganizabagabo Ltd atangaza ko yashinze uru ruganda agambiriye kwiteza imbere no kongerera agaciro urutoki,ariko kubera imikorere myiza uru ruganda rwahaye abatari bacye akazi ndetse rubasha no gutanga akazi kubari batagafite ariko by’akarusho abaturage babonye isoko ry’umusaruro wabo(ibitoki).
Kubera icyorezo cya Covid 19 bwana Pascal atangaza ko nabo bahuye n’igihombo bitewe no kuba abakiriya baragabanutse ndetse n’imikorere ikaba yaragiye ibangamirwa n’ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid 19. Gusa kuri Pascal agira ati’’uko biri kose tugomba gufata ingamba zituma duhangana n’icyorezo kuko icya mbere ni ubuzima,gusa aboneraho gusaba ko Leta ikwiye kubafasha mu buryo bushoboka yaba mu kuborohereza mu misoro ndetse no kubahuza n’ibigo by’imari kugirango abafite amadeni boroherezwe kubasha kwishyura amadeni.
Bwana Pascal asaba inzego bireba ko bagerageza bagakora ibishoboka byose kugirango hakemuke ikibazo cy’amacupa kuko kugeza ubu bibagora kuyabona ndetse nayo babonye akaza ari mabi ku buryo ameneka ubusa,kuri benshi batarabona imashini zibafasha gutunganya umusaruro basaba leta ko yabafasha kubasha kubona izo mashini mu buryo buboroheye ndetse byaba ngombwa leta ikaba yabunganira aho bishoboka.

Iyi nkuru twayikusanyije mu gihe hamaze iminsi hagaragara ibibazo by’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse zimwe zigahitana abazinyweye,bikaba bikwiriye ko amahuriro y’abenzi akwiye kwegera abanyamuryango bayo bagahana inama ndetse no kungurana ubumenyi kugirango bakomeze kugira imikorere ihamye nkuko uruganda Isanganizabagabo ltd rwabyiyemeje,ikindi Leta ikwiye kunganira abanyenganda ntoya n’Iziciriritse kuborohereza no kubafasha kubasha kubona imashini zigezweho zibafasha gutunganya ibyo kunywa mu buryo bujyanye n’icyerekezo,mu gihe kwihangira umurimo bikomeje kuba intero ikwiriye kwikirizwa na benshi ubu abenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze gushyiraho ihuriro ribafasha gukorera hamwe,kungurana ibitekerezo,gusangira ubumenyi ndetse no kugirana inama aho biri ngombwa nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abenzi mu Ntara y’iburasirazuba Bwana Aimable Ntihabose.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu tukaba twizeza abasomyi bacu ko mu minsi iri imbere tuzabatembereza inganda zitandukanye mu buryo bw’amashusho kugirango mubashe kwirebera aho kwihangira umurimo kandi hubahirizwa ubuziranenge bigeze.
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
Twitter: NDAYERICUS