Rwamagana:imodoka ya Blarirwa yakoze impanuka babiri barakomereka,hangirika ibinyobwa byinshi

admin
1 Min Read

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire ahitwa i Ntunga, habereye impanuka y’imodoka yari yikoreye ibinyobwa bya Bralirwa, umushoferi wayo n’umuherekeza (Tandiboyi) barakomereka.

Umwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye yagize ati “Imodoka shoferi yamuzimanye, ita icyerekezo ihita imanuka munsi y’umuhanda.”

Avuga ko bamwe mu baturage bari hafi aho bihutiye gutabara abari muri iyo modoka babakuramo, ariko hakaba n’abihutiye gusahura inzoga, icyakora Polisi ikaba yihutiye kuhagera, abatwaraga inzoga irababuza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko nta muntu wapfuye usibye abo babiri bakomeretse byoroheje, inzoga yari yikoreye na zo zikaba zangiritse.

Ati “Polisi yihutiye gutabara, abakomeretse bajya kwa muganga, igikurikiraho ni uko ba nyiri imodoka baza kuyegura.”

CIP Hamdun Twizeyimana yaboneyeho no kubwira abakoresha umuhanda ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakagendera ku muvuduko wagenwe kandi bakirinda ibibarangaza mu muhanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *