Umviriza ltd ni uruganda ruherereye mu Karere ka Rwamagana,umurenge wa Karenge rukaba rwenga inzoga zikunzwe na benshi kubera uburyo zengwamo ndetse no kuba ari uruganda rwujuje ubuziranenge.
Bwana Ndikubwimana Innocent umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze uru ruganda yabwiye itangazamakuru ko kuva kera yakuriye mu muryango wahingaga urutoki cyane,ibyo byatumye atekereza icyo yakora kugirango yongerere agaciro urutoki maze ahitamo gushing uruganda rutunganya inzoga bifashishije ibitoki.
Innocent kandi atangaza ko muri ino minsi ibikorwa byabo byasubiye inyuma kubera icyorezo cya covid19, ariko bakomeza kugerageza gukora uko bashoboye nubwo abaguzi bagabanutse cyane,aha aboneraho gusaba ubuyobozi ko bwaborohereza mu bishoboka,harimo kuba babasabira za banki zikabongerera igihe cyo kwishyura inguzanyo ndetse no kubafasha kubona imashini zigezweho bakaba bazishyura mu gihe kirekire,ibi ngo bikaba byabafasha gukomeza gukorana ubuziranenge ndetse n’ibyo bakora bikiyongera.
Uruganda Umviriza ltd rwenga amoko abiri y’inzoga ariyo: Agaciro ndetse n’Urukerereza,izi nzoga zose bazenga bakoresheje ibitoki,ubuyobozi bw’uru ruganda butangaza ko rwafashije abaruturiye kuko bamwe babonye akazi abandi babona isoko ry’umusaruro wabo(ibitoki) ibi bikaba byarafashije abatari bacye mu kwiteza imbere.
ibi kandi byemezwa na bamwe mu bakozi bakora muri runo ruganda kuko bemeza ko ubuzima bwabo bwabaye bwiza bitewe nuko bahemberwa igihe maze bakiteza imbere,abakozi kandi batangaza ko covid19 yabahaye isomo rikomeye ryo kwibuka kwizigama,ngo niyo mpamvu amafaranga yose bakuye mu kazi kabo badashobora kwibagirwa kwizigamira ndeste no kujya mu matsinda atandukanye.
Umukozi ushinzwe umusaruro,ubwiza ndetse n’ubuziranenge bw’ibinyobwa muri Umviriza ltd Nyiracumi Nadine atangaza ko ibyo bakora byose ikibanze ari uguha agaciro ibyo bakora bagenzura neza ko byujuje ubuziranenge,yadutangarije ko bakurikirana ibinyobwa byabo kuva bagitangira kugitunganya kugeza kigeze ku isoko mu rwego rwo guhangana n’abashobora kubigana bagakora inzoga itujuje ubuziranenge babiyitirira bigatuma babangiriza izina.
Uru ruganda rufite gahunda yo gukomeza gukorana ubuziranenge ndetse ngo ubushobozi bwiyongereye bakomeza kongera ibinyobwa bakora kandi bakaba banagura imashini zisumbuye kuzo bafite mu rwego rwo gukora neza kandi vuba.







