Amag the black arishyuzwa n’umukecuru w’imyaka 69 amafaranga asaga 200 kubwo kumukinira muri Video y’indirimbo ariko kugeza ubu akaba ntacyo arabona ndetse ntashaka no kumwitaba.
Eugeniya Mukabugingo utuye mu murenge wa Gisozi,umudugudu wa Rukeri avuga ko yakinnye mu ndirimbo ya Amag the black yitwa Pesa ariko abandi bakoranye bagahembwa we akaba yarahawe amafaranga 1000 gusa y’itike gusa.
Agira ati”Bampamagaye aho twari gukinira hafi na Bar Rutoki bantegera moto hari mbere ya Corona turangije mbwira uwitwa Yoseph wamfotoraga ngo anyishyurize akanyihororera ngo aye yarayabonye…icyamabbaje gusa ni uko nabonye asohoye indirimbo kandi nziko iyo umuntu asohoye indrimbo ari kumwe n’undi ahembwa.”
Mukabugingo akomeza avuga ko agahinda yagize ni uko abamubonye ku ma Televiziyo bamubwira ngo yarakize yabaye umu-Star w’umukecuru.
Ati”Abambonye bambwira ngo narakize naririmbanye na Amag ngo mbaye umuStar w’umukecuru…Nahamagaye n’uwo Yozefu arambwira ngo Ama-G ni igisambo ariko ngo azamunyishyuriza”
Akomeza agira ati”Natahiye igihumbi gusa kandi narabubashye nk’abana ariko yagombaga kunyubaha nange..niyo yari kungenera Cadaux y’igitenge akaza akambwira ati mukecuru akira igitenge nari kubyemera.”
Nk’uko bigaraga mu mashusho uyu mukecuru yafashwe na Celebs Rwanda avuga ko kubera ukuntu Ama-G yamubabaje cadaux atakyemeye ndetse ko nakomeza kubyirengagiza aziyambaza izindi nzego.
Ati”Arampa ibihumbi 200 yarambabaje reba ibintu byabaye corona itaraza ntanansuhuze nanamuhamagara akanyihorera yarankinishaga yarebaga ngana nawe? Nge ko ntamukinishije tutangana nkamukorera umurimo ukaryoha kuki atanyita ho,akomeje kubyirengagiza nabijyana mu zindi nzego akampempa.”
Uyu mukecuru asanzwe akora umwuga wo kuboha utu dukapu bahahira mo mu isoko,nkuko bigaragara indirimbo Mukabugingo avuga yitwa “Pesa” ikaba ari iya uwitwa Lucky Edna n’ Amag the black ibintu byagorana kumenya niba ari Ama-G cyangwa uyu musore wagombaga kwishyura uyu mukecuru.
Amag ntiyabashije kwitaba telephone ngo agire icyo abivuga ho,si ubwa mbere humvikanye umuntu cyane cyane mu bakuze wishyuza umuhanzi nyarwanda.
Hakizimana Aman(Amag) ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda akaba yaramenyakanye mu ndirimbo nka”Uruhinja”,”Twarayarangije” n’izindi akaba abifatanya n’akazi ko gukora firigo yamaze kwinjira muri Sinema aho afite filime yitwa Ngunda