Hajos ni company ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,ikaba ikorera mu Karere ka Rwamagana ,umurenge wa Karenge ikaba itangaza ko yafashe ingamba kugirango ikomeze kugira imikorere myiza no gukorana neza n’abaturiye aho ubwo bucukuzi bukorerwa.
Mu bihe byatambutse hagiye havugwa amakuru yuko abaturiye aho ubu bucukuzi bukorerwa bahoraga bavuga ko ibi bikorwa bibangiriza inyubako ariko ubu ino company ikaba icyo kibazo yaragikemuye burundu. Bwana HAKIZINSHUTI Jonas umuyobozi mukuru w’ino company yabwiye itangazamakuru ko ikibazo bagikemuye burundu kuko bafashe umwanzuro wo kugura inyubako zose zari zegereye aho ibucukuzi bwakorerwaga,kugeza ubu abari bahatuye bose bakaba baramaze kwishyurwa.
Bwana Hakizinshuti atangaza ko icyorezo cya covid19 nabo cyabakomye mu nkokora kuko kugeza ubu abaguzi b’amabuye y’agaciro baragabanutse cyane ibyo bituma inyungu babonaga isubira inyuma cyane.ino company isanzwe ifitiye akamaro abatari bacye dore ko bamwe babonye akazi muri ino company kandi bakaba bemeza ko bahembwa neza kandi bagahemberwa igihe
Bamwe mu bakora muri Hajos baboneraho gushimira umuyobozi wabo ko yababaye hafi mu bihe bya covid19,kandi ngo imirimo yongeye gufungura yahise abibuka abasubiza mu kazi.
Nubwo Hajos yakemuye ikibazo cyabari batuye hafi yaho bakorera ariko baracyafite impungenge za bamwe bagishaka kubaka hafi yaho bakorera mu rwego rwo gushaka ko nabo bazagurirwa.Hakizinshuti akaba asaba ubuyobozi ko bwabafasha abaturage bakajya bubaka ahantu hadateje ikibazo kugirango imikorere n’imikoranire ikomeze kuba myiza.
NIYONKURU Edouard
