Sheikh Nsabimana Issa yasezeye muri RMC nyuma yo gutungwa imbunda

admin
2 Min Read

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangiye gutakaza bamwe mu bakuru muri iri dini bo ku rwego rwa Sheikh biturutse ku byo bita igitugu Mufti w’u Rwanda Hitimana Salimu ngo abayoboresha.

Ibi birashimangirwa ni baruwa yandistwe na Sheikh Nsabimana Issa avuga ko asezeye mu cyo yise Idini rya Mufti Salimu(RMC) kubera ko uyu Isaa amaze gufungwa inshuro ebyiri bigizwe mo uruhare na Mufti.

Yagize ati”Nshingiye ko ku wa 28 Nyakanga 2020 wamfungishije ukamfatira ho imbunda wifashishije Escort wawe(Umurinzi) unshinja gukora inama yo ku kurwanya,Nshingiye ko maze gufungwa kabiri nzira idini ndakumenyesha ko nsezeye mu dine yawe yitwa RMC kuko ari ishyirahamwe kandi ni droit(uburenganzira) yange kuvamo.”

Muri iyi baruwa Sheikh Nsabimana Issa yakomeje avuga ko ibyo abona muri uyu muryango bihabanye n’imyizerere ya Kiyisilamu ndetse ko ngo nta Buyisilamu burangwa muri uyu muryango.

Mu Cyumweru gishize ba sheikh barimo uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran muri RMC, Nahayo Ramadhan; Imam w’umusigiti wa Nyabugogo, Nikobizaba Ismail; Dr Maniriho Muhamad, Sheikh Nsabimana Issa, Hategekimana Daudi na Nzeyimana Hashim bafashwe Mufti Salimu yabwiye itangazamakuru ko bazize kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Corona dore ko ngo aba bakoraga inama kandi RMC yari yatangaje ko inama zose zigomba kuba hakoreshejwe Ikoranabuhanga.

Twagerageje Kuvuga na Mufti w’u Rwanda Bwana Hitimana Salimu ngo agire icyo avuga kuri ibi Sheikh Nsabimana Issa amurega ariko ntibyashobotse kuko twamwandikiye ubutumwa bugufi(Whatsaap) ntiyabasha kudusubiza.

Gusa Mufti aherutse guhakana ko nta murinzi agira.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *