Kigali:Guhera tariki ya 15 Kanama ibiciro bishya by’ingendo za Moto bizatangira gukurikizwa hifashishijwe Mubazi

admin
1 Min Read

Uyu munsi Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya bigiye kujya byubahirizwa ku bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ndetse n’abagenzi bifashisha ubu buryo bw’ingendo.

Ibi biciro bisohotse nyuma yaho abamotari basabwe gushyira utumashini twa mubazi kuri Moto zabo mu rwego rwo kubasha kubara uburebure bw’urugendo no kumenya ayo umugenzi yishyura.

Mu Itangazo RURA yashyize hanze uyu munsi tariki ya 5 Kanama 2020 rigaragaza y’uko kuva tariki ya 15 Kanama 2020  ibilometero 2 bibanza umugenzi azajya yishyura amafaranga 300 naho nyuma y’ibi buri kilometo gikozwe kikabarirwa amafaranga 133.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iminota 10 motari ategereje umugenzi itazajya ibarirwa amafaranga hanyuma buri munota urenze kuri iyi minota ukazajya wishyurwa amafaranga 21

Rura kandi ikomeza itangaza ko Iyo gahunda iratangirira mu mujyi wa Kigali   Gahunda, bivugwa ko mu ntara igihe kitaragera.

Kuri ubu abamotari bamaze kwambika moto zabo utumashini twa Mubazi ni ibihumbi 19 gusa mu gihe muri Kigali habarirwa abarenga ibihumbi 26.

Nubwo bimeze bitya ariko kugeza ubu haracyagaragara abamotari batari bafata iyi mubazi dore ko itangirwa ubuntu gusa RURA yo yemeza ko moto yemerewe kujya mu muhanda ari ifite aka kamashini gusa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *