16 Kamena: umunsi w’umwana w’umunyAfurika

admin
1 Min Read

Tariki ya 16 ukwezi kwa Gatandatu  buri mwaka Afurika n’inshuti zayo bizihiza umunsi w’umwana w’umyafurika akenshi na kenshi hagaamijwe kuzirikana ubuzima bugoye umwana w’umwirabura abayemo.

Ni umunsi watangiye kwizihizwa bwa mbere tariki ya 16 Kamena 1991 mu rwego rwo guha icyubahiro amagana y’abana b’abirabura bishwe kuri iyi tariki mu 1976 n’inzego z’umutekano muri Afurika y’epfo ubwo bigaragambyaga kuko batari bishimiye ireme ry’uburezi bahabwaga ryabatandukanyaga n’abana b’abazungu dore ko icyo gihe hari ivangura rishingiye ku ruhu mu burypo bukomeye.

Uyu munsi kandi akaba ari umwanya wo kuzamura ijwi hejuru buri munyafurika akumva ko akwiye kugira icyo akora ngo imibereho y’umwana w’Afurika izamuke cyane cyane mu burezi cyane ko ubu habarwa miliyoni 57 z’abana bataye ishuri mu gice cy’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ubutumwa umuryango w’Afurika yunze ubumwe yatanze yagize iti”Buri mwana akwiye kurindwa gukora ibikorwa ibyari byo byose bishobora guteza ibibazo mu mibereho ye haba ku mubiri,mu mutwe,mu buryo bwa roho ndetse n’iterambere rusange.”  

U Rwanda rwo rukaba rwahisemo Insanganyamatsiko igira iti”Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda” mu rwego rwo kwibutsa ko umwana wese akwiye kurererwa mu muryango.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *