Uruganda rwa Bralirwa Plc na Airtel Rwanda abasoreshwa banini baje ku isonga mu kwishyura neza imisoro ya 2021-2022

admin
8 Min Read

Mu muhango wo guhemba no gushimira abasora, wabaye kuwa 21 Ugushyingo 2022, Uruganda rumaze kuba ubukombe mu kwenga no kugeza ku banyarwanda ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwaje ku isonga ry’abasoreshwa banini bishyuye imisoro neza , Ikigo cy’Itumanaho cya Aitel Rwanda nacyo kikaba cyaraje muri batanu bagenewe ishimwe na Leta y’u Rwanda bo muri icyo kiciro .

Ni umuhango wakozwe ku nshuro ya 20, ugamije ahanini gushimira no guhemba ibigo by’ubucuruzi n’inganda byishyuye uko bikwiriye mu mwaka wa 2021-2022, abakoresheje EBM neza n’abaguzi bagiye bayisaba uko bikwiriye,  bene gushimirwa bakavuga ko badateze kuzadohoka na gato mu rugamba rwo kwiyubakira igihugu batanga imisoro uko bikwiriye,  cyane ko ariyo yunganira bikorwa byose  iba yateganyije kugeraho mu mihigo ya buri mwaka.

Mu bihe bitandukanye,  Uruganda rwenga rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bikunzwe na benshi rwa Bralirwa, rwakomeje kuza ku isonga mu guhembwa no gushimirwa imyitwarire rukomeje kugaragaza rutanga imisoro  neza uko bikwiriye, cyane ko ibinyobwa by’uru ruganda bigera henshi, abaranguza n’ababicuruza  bakaba nabo bari mubagira uruhare mu gutanga imisoro uko bikwiriye bakoresha inyemezabwishyu ya EBM nk’ikimenyetso kigaragaza ko umusoro wageze ku urwego bireba arirwo Rwanda Revenue Authority.

Ubuziranenge bw’ibinyobwa bya Bralirwa butuma bikundwa cyane ari byo bigira uru ruganda Indashyikirwa

Ubwo twagiranaga ikiganiro kigufi n’Umuyobozi mukuru  wa Bralirwa plc Etienne Saada nyuma yo gushyikirizwa ibihembo byo kuba uwasoze mwiza , yavuze ko yishimiye igihembo bahawe, bikaba cyakora ngo atari ubwa mbere,  ko byabaye ihame ngarukamwaka ryo guhora ku isonga.

BRALIRWA ikomeje kuba indashyikirwa mu gutunganya ibinyobwa bikundwa na benshi

 Asoza avuga ko yizera adashidikanya ko no mu bihe bitaha, intego ari ugusora neza no gushimirwa nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi mukuru  wa Bralirwa plc Etienne Saada (Ubanza ibumoso)yavuze ko yishimiye igihembo bahawe

Ikigo cy’Itumanaho AIRTEL Rwanda nacyo gikomeje gushimwa na bose, kubera ahanini Serivise zihuta baha abakiliya bakoresha umurongo wabo mu Rwanda no hanze yarwo cyarashimiwe.

Emmanuel Hamez uyobora Airtel Rwanda yagize ati”twishimiye kuzirikanwa no guhabwa igihembo  n’ikigo cy’imisoro n’u Rwanda nk’umusoreshwa mwiza. Kubahiriza imisoro ni inshingano nyamukuru kuri Airtel Rwanda iki gihembo tugituye amamiliyoni y’abakiliya bacu duha serivisi umunsi ku munsi. ”

This image has an empty alt attribute; its file name is Capture-1.jpg
Rahul Bedi ushinzwe imari muri Airtel Rwanda, niwe wakiriye igihembo iki kigo cyahawe

Abaganiriye n’ikinyamakuru igisabo nyuma y’isozwa ry’igikorwa cyo gushimira abasora neza, bavuze ko Airtel Rwanda kuba yashimiwe mu bigo binini bya mbere bisora neza,  ari ibyo kwishimirwa cyane ko Serivise zabo zirimo Aitel Money na internet zihuta zifasha benshi.

Bityo izo Serivise zabo nziza zikaba  abakoresha umurongo wabo kugendana n’igihe uko babyifuza.

Internet,Packs zo guhamagara ni zimwe muri servisi za Airtel abakiliya bishimira kuko zikora neza kandi ziboneka kuri make

Abakiriya b’iki kigo cy’Itumanaho gikunzwe na benshi cya Airtel, basoza banashima uburyo Airtel Rwanda yabahuje n’indi mirongo, bakaba muri rusange babasha kuvugana na benshi bifuza kandi ku kiguzi kiri hasi cyane.

Abakiliya ba Airtel bishimira ko ubu ugura ipaki yo guhamagara ukabasha guhamagara n’indi mirongo

Igikorwa cyo guhemba no gushimira abasora, ni igikorwa ngarukamwaka, kikaba cyaranahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 ikigo cya Rwanda Reveneu Authority kimaze  gishinzwe,  umuhango wayobowe na Ministiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente akikijwe n’abandi banyacyubahiro benshi n’abikorera muri rusange.

Abashimiwe bose muri rusange bo byiciro bitandukanye, bakaba barinjije umusoro wa Miliyari na Miliyoni Magana cyenda na cumi asaga(1,910,200,000 Frw),  mu gihe hari hateganyijwe kwinjiza 1,180,300,000 frw, hakaba hariyongereyeho 78,800,000 frw bihwanye na 15,5%.

 Impamvu zo kwiyongera kuri iyi misoro yatanzwe, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro,  Ruganintwaza Nepo, avuga ko byaturutse ahanini mu kuba ubukungu bw’igihugu bwazamutse mu buryo bugaragara.  Kuba urwanda rufite abasora babikora babyishimiye kandi babikunze hamwe n’impanuro z’Abayobozi bakuru b’igihugu,  bagenera buri gihe abasora bagamije kubasaba guhora ku isonga.

Mu bahora ku isonga kandi batanga imisoro uko bikwiriye, hakaba harimo Uruganda rwa Bralirwa  Plc ndetse na Airtel Rwanda, abasoreshwa bari mu cyiciro cy’abanini  kandi bitabira gutanga imisoro uko bikwiriye.

adategereje kuyisabwa n’umuguzi, ahubwo bikaba umuco ubaranga.

Airtel ifasha abamotari mu gutuma basa neza ibaha umwenda w’akazi ( Amajire)

Yabigarutseho tariki 19 Ugushyingo 2022, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi w’abasora wabereye i Kigali muri Convention Centre ku rwego rw’Igihugu, ukaba waranahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze gishinzwe.

Mu ijambo rye muri uyu muhango, Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, yashimiye abasora bose ku kuba bataraciwe intege n’icyorezo cya Covid-19, ahubwo bagakomeza gusora kandi bakabikorera ku gihe, by’umwihariko ashimira abahawe ibihembo yaba muri Kigali ndetse n’abandi babihawe mbere yaho mu Ntara.

Minisitiri w
Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, yashimiye abasora bose ku kuba bataraciwe intege n’icyorezo cya Covid-19

Uko gusora neza byatumye umusaruro mbumbe w’Igihugu warakomeje kwiyongera ukava kuri Miliyari 806 wariho mu mwaka wa 2000, ugera kuri Miliyari 10,944 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2021.

Aha ni ho Minisitiri w’Intebe ahera asaba abacuruzi gukomeza gutanga inyemezabwishyu ya EBM, mu rwego rwo guharanira kwigira.

Yagize ati “EBM ni igikorwa tugomba guhuriraho, ari ugura n’ugurisha, umucuruzi areke kurindira ko nyimusaba, ahubwo yibwirize ayimpe igihe nje kugura, nanjye umuguzi ninsanga umucuruzi yibagiwe nibwirize nyimusabe”.

Akomeza agira ati “Nkaba ngira ngo mvuge ko tuza kuva hano hari imvugo twasibye mu Gihugu cyacu, ikoreshwa iyo umuntu aje kugura ikintu ukamubaza uti, ‘ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ Ndagira ngo tuve hano dusezeye ko icitse burundu mu Rwanda, EBM ijye mu bikorwa, uje kugura ibintu uyimuhe, ntabwo ukeneye kumubaza, nayanga umubaze impamvu ayanze”.

Dr. Ngirente yijeje abacuruzi ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abashoramari n’abacuruzi boroherwe mu kazi kabo ka buri munsi, ariko buri wese akore inshingano ye, ku buryo iriya mvugo ikwiye gufatwa nk’icyaha aho umuntu yicaye hose mu mutwe we yumve ko ari uguhemukira Igihugu.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’Igihugu buzazamuka ku gipimo cya 6.8% muri 2022, naho muri 2023 bukazazamuka ku gipimo cya 6.7%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) gitangaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2021/2022, cyabashije kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na Miliyari 1,910.2.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 10,9% muri 2021, nyuma y’uko muri 2020 bwari bwazamutse ku kigero cya 3,4% kubera gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye isi.

Mu gihembwe cya mbere cya 2022, ubukungu bw’Igihugu bwazamutseho 7,9% naho mu cya kabiri buzamukaho 7,5%.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *