Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeye ubusabe bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, bwo kwishyura imyenda abereyemo abantu batandukanye atagiye mu manza.
Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 15 Ugushyingo 2022, uvuga ko Daniel Bizima wari wajyanye Dr Habumuremyi mu nkiko avanamo ikirego cye.
Ni ukuvuga ko uwo mugabo azishyurwa 3,200,000 Frw y’ikiguzi cya serivisi zo gukodesha imodoka zo gutwara abakozi yahaye Dr Habumuremyi.
Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, agena ko ababuranyi bashobora kugera imbere y’urukiko, umwe akaba yasaba guhagarika urubanza mu gihe haba habayeho ubwumvikane buganisha ku gukemura ikibazo.
Umwanzuro w’Urukiko wagombaga kuba warasomwe tariki 10 Ugushyingo, gusa uza kwimurwa ku mpamvu z’akazi kenshi umucamanza yari afite.
Umucamanza yavuze ko impande zombi zemeranyije ko Dr Habumuremyi azajya yishyura amafaranga make make mu byiciro kugeza igihe yose azarangiriza kuyishyura.
Inkuru bifitanye isano
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yemerewe kwishyura imyenda abereyemo abantu batandukanye atagiye mu manza