Impanuro za Perezida Kagame ku basirikare bashya binjiye muri RDF

admin
4 Min Read

Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasabye abasirikare bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda, kuzarangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo kuko ntacyo bashobora kugeraho badafite imyitwarire myiza.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022 ubwo yinjizaga mu ngabo z’u Rwanda abasirikare bashya 568 bamaze igihe bahabwa imyitozo n’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Abo basore n’inkumi 568 bahawe ipeti rya Sous Lieutenant, hamwe n’abandi 24 binjiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu by’inshuti n’u Rwanda.

Mu mpanuro Perezida Kagame yagejeje kuri abo bofisiye bashya, yavuze ko akazi bagiye gutangira gasaba imyitwarire myiza.

Ati “Imirimo mugiyemo aho azaba ariho hose haba mu gihugu no hanze y’igihugu, ikinyabupfura. Wagira ubumenyi, wagira ubushake, wagira ibyo aribyo byose, ntabwo havamo byinshi cyangwa se birambye iyo hatagaragayemo imyifatire myiza.”

“Hari ibishuko byinshi biba biri hanze cyangwa se bijyana n’umwuga, kugira ngo rero ugire akazi keza n’igihugu kibone ibyo kibatezemo mugomba kugira imyifatire n’imico myiza.”

Perezida Kagame yavuze ko hanze aha hari ibishuko byinshi birimo ibiyobyabwenge n’indwara zituruka ku myifatire mibi, ababwira ko ari ingenzi cyane kuzabyirinda.

Ati “Hanze aha hari ibishuko byinshi, ibiyobyabwenge […] ndetse n’indwara nyinshi zijyana no kutifata neza, zihitana ubuzima bw’abantu. Icyo tubifuriza ni uko ibyo mwize, umurimo mukora muwukorana imyifatire myiza hakavamo ibyo twifuza, namwe aribyo mwifuza.”

Imbere y’abo basirikare, abayobozi batandukanye n’imiryango y’abasoje amasomo, Perezida Kagame yavuze ko byaba bibabaje kuba baramaze igihe kinini biga, ariko ntibagere ku nzozi zabo kubera imyitwarire mibi.

Ati “Ntabwo byakumvikana ko mwafashe iki gihe cyanyu cyose mwiga, mukanyura mu bikomeye byose mukaba mugeze kuri uyu munsi mwambaye impeta zisoza urwo rugendo, ngo hanyuma munanirwe n’imyifatire myiza.”

“Ejo nuramuka utararangiza n’umwaka kubera imico itari myiza twumve ngo bakwirukanye mu ngabo wagiyemo ushaka cyangwa se baguhannye mu bundi buryo bukomeye kandi washoboraga kubyirinda.”

Rubagisibo Viateur, ni se wabo wa Shyaka Samuel wahawe ipeti rya Sous Lieutenant, yavuze ko umwana wabo yigiriye inama yo kujya mu gisirikare kuko asanzwe azi ko mu muryango wabo ari intwari bakunda gutabara.

Rubagisibo ati ‘‘Umwana wanjye ndamwifuriza ibintu bitatu, ndagira ngo abe intwari akorere uru Rwanda, atagira ivangura, ku buryo atavuga ati igihugu nagitera umugongo, niba ari ugutabara azabatare aho kugira ngo amaraso ye imbwa zizayanywe, igihugu cye aricyo kizayanywa.’’

Sous Lieutenant Aline Gahongayire wasoje amasomo yavuze ko yakuze yumva akunda umwuga w’igisirikare ku buryo yumva ko ageze ku nzozi ze. Avuga ko icyo atahanye nyuma y’amasomo amaze umwaka ahabwa ari uko agomba kurinda igihugu n’ibyo cyagezeho.

Ati ‘‘Ikintu cya mbere ntahanye ni ugukunda iguhugu cyanjye, ikindi nkumva ko ibyo igihugu cyagezeho bitagomba gusubira inyuma harimo n’uko ngomba kukirinda no kurinda ubusugire bw’Abanyarwanda.’’

Abasirikare bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Sous Lieutenant barimo abasore 515 n’inkumi 53. Harimo 475 bari bamaze umwaka umwe biga n’abandi 93 bamaze imyaka ine.

Abanyeshuri 93 bamaze imyaka ine biga ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda harimo 58 bize amasomo y’ubumenyi rusange, 20 bize ubuvuzi mu gihe 15 bize ubuhanga mu bukanishi (Mechanical Engineering). Hejuru y’ipeti rya Sous Lieutenant, bahawe n’impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.Perezida Paul Kagame yasabye Abofisiye binjiye mu Ngabo z’u Rwanda kwitwara neza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *