Rishi Sunak yatsindiye gusimbura Liz Truss ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba-Conservateurs, ibimuhesha kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza akaba abaye uwa mbere ufashe uyu mwanya afite indi nkomoko itari iyo mu bwami bw’Ubwongereza.
Penny Mordaunt umukandida wari uhanganye na Rishi Sunak, yivanye mu matora nyuma yo kubura abamushyigikira bahagije nk’uko Aljaeera yabitangaje.
Yagize ati “Dufite inshingano ku gihugu twese, buri wese na Rishi zo guhuza imbaraga tugakorera hamwe hagamijwe ineza y’igihugu. Hari akazi kenshi kagomba gukorwa.”
Mordaunt ntiyigeze atomora niba yananiwe kuzuza amajwi 100 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs, kugira ngo ashobore gukomeza kwiyamamaza mu matora.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron kuva mu 2010 kugeza mu 2016, yacyeje Sunak ku bw’uyu mwanya w’ikirenga agezeho muri politiki y’iki gihugu.
Intsinzi ya Rishi Sunak ni ikimenyetso cy’impinduka mu bijyanye no guhagararirwa muri politiki y’u Bwongereza aho mu bihe bisanzwe yabaga yiganjemo abera.
Ni we Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ukomoka muri Aziya akaba uwo mu idini ry’Abahindu ugiye kuyobora iki gihugu.
Yavukiye muri Southampton, umujyi uherereye ku cyambu, ku babyeyi b’Abahinde bimukiyeyo mu myaka ya 1960. Mu myaka irenga 200 ishize ni we ubaye Minisitiri w’Intebe akiri muto kuko afite imyaka 42.
Umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Conservateurs, Jake Berry, yasabye abarwanashyaka baryo gushyigikira Sunak nk’umuyobozi waryo.
Ati “Igihe kirageze ko abagize ishyaka bunga ubumwe bakifatanya na Rishi kugira ngo abashe kuvuguta umuti w’ibibazo igihugu gihanganye na byo.”
Abadepite bo mu ishyaka ry’abaharanira guteza imbere umurimo bavuze ko Sunak nta nshingano afite, nta bisubizo nta n’ibitekerezo nk’uko Angela Rayner yabigarutseho. Yahamagariye rubanda kwirekura bakagira ibyo bavuga ku matora rusange.
