Ni mu muhango wabereye ku kicaro cy’ishuri rya Kigali Leading Technical Secondary School riherereye mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, kuri uyu Gatanu Tariki ya 21 Ukwakira 2022, hagamijwe kwakira abanyeshuri bashya no gutangiza umwaka w’amashuri 2022-2023 muri icyo kigo.
Umuyobozi Mukuru w’ishuri(Principal) Maboyi Amran, avuga ko kwakira no guha ikaze abanyeshuri bashya, ari igikorwa ngarukamwaka kuva babitangije umwaka ushize, hagamijwe guhuza abanyeshuri bashya n’abasanzwe, kugira ngo batangire amasomo baziranye neza.
Agira ati “ Ishuri ryacu rikomeje kuba ubukombe, abanyeshuri barangiza amasomo neza, abandi bakinjirana ishyaka ryo gufatanya na bakuru babo. Ikindi kiba kigamijwe na none ni ukugeza ku banyeshuri imigabo n’imigambi dutangiranye. Tubereka abarimu, ari abahasanzwe n’abashyashya tuba twahaye akazi dukurikije ubumenyi bwifuzwa.”

Asoza ashimira Leta y’u Rwanda ikomeje guha agaciro amasomo y’ubumenyingiro, na cyane ko abayarangije, baba bafite ubushobozi bwo guhanga imirimo n’ibikorwa byabo bibabyarira inyungu.
Cyakora asaba Leta kujya izirikana no ku mashuri y’igenga ibabonera ibikoresho bikenerwa mu myigishirize, kubera ko barerera igihugu, urugero rwa hafi rukaba urw’abanyeshuri basaga 150 bigaga ku kigo cyabo ubushize, biyambajwe mu gihe cya CHOGM bakajya gutanga ubwunganizi mu ma Hoteli atandukanye, bitewe n’ubumenyi bwihariye bakura kuri iki kigo.
Ikindi avuga ni uburyo bagerageza guha akazi abarimu b’abahanga b’inararibonye, bagahembwa neza ndetse bakagezwaho n’ibindi bemererwa n’amategeko.
Umuyobozi w’Ishuri(Director) Tuyizere Alphonse, avuga ko Ikigo ayoboye kirangwa n’abana b’abahanga muri rusange, bikagaragazwa n’uburyo abasoje umwaka ushize wa 2021-2022 batsinze neza uko bangana bose.
Agira ati “ ni Ibintu byo kwishimrwa. Twazinduwe no kwakira abanyeshuri bashya barenga 200 bari mu byiciro by’amasomo atandukanye atangirwa hano, hiyongereyeho ab’icyiciro cy’amasomo y’igihe gito Short Corse, baje basanga abahasanzwe barenga 200, tukaba dutangiranye bose hamwe abagera kuri 470.
Turizera ko nabo bazagaragaza umurava n’umwete, maze bagatsinda neza ibizamini bya Leta nka bakuru baba basoje amasomo umwaka ushize.

Bwana Tuyizere, avuga ko bafitanye ubufatanye n’ibihugu nk’Ibirwa bya Morisi n’aba Holandi, bakaba bohereza abana kwimenyerezayo umwuga w’ibyo baba bakurikiye mu ishuri. Hakaba hari abamazeyo igihe, ari nako hari gutengurwa abandi bazagenda mu kwezi gutaha kwa 11.
Avuga ko ari ibintu by’Agaciro, ku mwana wize amasomo y’Ubumenyingiro, cyane ko adashobora kubura akazi, niyo ngo kabuze biramworohera kwihangira ake. Agatanga ingero z’abari kwiteza imbere barangije ku kigo cyabo, bakaba bafite ibikorwa bihamye, basigaye baza no gushaka abo bakorana ku ishuri bizeho, kugira ngo nabo babatoze kugera ikirenge mu cyabo.
Asoza asaba abifuza kuzana abana kwiga, kubigira vuba bataracikanwa kuko imyanya isigaye kwakirwamo abashya itarenga 30.
Ishimwe Estella, yiga mu mwaka wa 6 muri Culinary Arts, ahagarariye bagenzi be (Doyenne). Yishimira cyane kuba yiga muri Kigali Leading Technical Secondary School, bitewe n’ubumenyi ntagereranywa bahavoma.

Agira ati “ Nshimishwa n’uburyo bagenzi bacu bagiye barangiza ahangaha bagiye babona imirimo ibahesha imishahara myiza, baba abakorera abandi, cyagwa se abikorera. Ndahamagarira by’umwihariko abakobwa, kugana iri shuri ari benshi kugira ngo ireme ry’uburezi rihatangirwa ntiribacike.”
Uyu mukobwa, uvuga ko mbere y’uko aza kwiga muri iki kigo ngo yabanje kwikorera, avuga ko ari gukarishya ubwenge kugira ngo azage mu kazi, azi neza ibyo akora kurushaho, abikesheje ubwenge n’ubumenyi azaba yakuye aho ari kwiga, dore ko Ubuyobozi bw’ikigo bwamaze kumwemerera akazi, no mu gihe atarasoza kubera umwete n’umurava ngo akomeje kugaragaza.
Ndatabagabo Alex, uhagarariye ababyeyi muri icyo kigo, avuga ko ari Umunya Gikoni wabigize umwuga, cyane ko yize ibyo guteka nk’amwe mu masomo atangirwa ku kigo areresherezaho.
Agira ati “iki kigo kiza. Kuva nakimenya muri 2013, nta handi ndajyana umwana wanjye, bose bagiye bahasimburana , uhari kino gihe ari kwimenyereza umwuga mu birwa bya Morisi. Nashimishijwe n’uburyo icyo gihugu kibafata neza, ku buryo biga bafata Amadorari 1000 $ yo kwifashisha. Ndakangurira abacikanwe, kugana iri ishuri imyanya itarabashirana kuko Ubumenyi bazahakura buzabunganira mu buzima bwabo inshuro zitabarika.”
Avuga ko nyuma yo gusoza amasomo ku mugabane w’Uburayi ku bigendanye no guteka, ngo ni Rwiyemezmirimo ufite amasoko y’abantu benshi ategurira amafunguro mu Rwanda.

Asaba abiga muri kino kigo, kwiga bashyizeho umwete, abizeza guha akazi abazamugana bose.
Iradukunda Kevin ahagarariye Umushinga CC-JOBS Umufatanyabikorwa wa Kigali Leading Technical Secondary School , ari kumwe n’umunyeshuri w’umuholani wimenyereza amasomo ya Social Work, bashimiye ishuri ibyo rimaze kugeraho.
CC-JOBS ifasha abana batabashije gukomeza amashuri yabo, bo mu murenge wa Gitega bifuza kwiga ubumenyingiro, benshi bakaba babohereza muri iki kigo, cyane ko ishuri ryegereye umuhanda mu mujyi rwa gati, kuhiga bikorohera abanyshuri, bakaba ngo bazafata icyiciro gishya mu kwezi kwa mbere 2023.

Madame Uwamariya Jeanne Francoise, Ni Umuyobozi wa Njyanama y’Umurenge wa Gitega, wari umushyitsi mukuru.
Avuga ko uyu mwaka w’amashuri, mu murenge wa Gitega amasomo yatangiye neza, abana hafi ya bose ngo bamaze kugera mu myanya yabo uko bisanzwe.
Kimwe na bandi, ashima Kigali Leading Technical Secondary School umuganda ikomeje gutanga mu kurerera u Rwanda.

Agira ati “ Abikorera byagaragaye ko bafite uruhare runini mu burezi bw’u Rwanda. Kubona ishuri nk’iri ritsindisha abana bose, ni ibyo kwishimirwa na buri wese. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitega tuzakomeza kubaba hafi, kugirango dukomeze gufatanyiriza hamwe, mu burere bw’abana bacu.”
Kigali Leading Technical Secondary School, ni Ishuri rikomeje kugaragaza ubudasa. Riherereye mu murenge wa Gitega, Akarerer ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Ni ishuri rimaze imyaka irenga 10 ryigisha neza, cyane ko abaharangiza hafi ya bose batsinda 100%, bakanatanga umusaruro aho bakorera hose.
Uyu mwaka wa 2022-2023, ishuri ritangiranye abanyeshuri 470 bibumbiye mu mashami ya Culinary Arts, Tourism, Ubukanishi, Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’amasomo y’igihe gito “Short Corse. ”









