Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye abagize Urugaga rw’Abavoka, RBA, mu Rwanda gukora ibishoboka byose bakarandura ruswa ivugwa mu rwego rw’ubutabera
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira 2022, mu muhango wo kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 uru rugaga rumaze rushinzwe.
Dr Ntezilyayo yagaragaje ko nubwo urugaga rwagiye ruhura n’ibikomeye ariko kubera ubushake bwa Guverinoma rwwagize uruhare rukomeye mu kubaka ubutabera.
Ati “Guturuka ku bavoka bagera kuri 37 gusa kugera 1500 yakomeje kongera ubushobozi bwayo mu gufasha no kunganira abakiliya bayo mu kugera ku butabera.”
Yakomeje avuga ko inzego z’ubutabera harimo na RBA zikwiye kuzamura inzego zazo kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bitandukanye bya tekinike hongerwa ubumenyi n’amahugurwa kandi abanyamategeko n’abacamanza bakaba biteguye ku buryo buhagije.
Yavuze ko ingufu zikenewe cyane mu kurwanya ruswa kuko yonona imikorere myiza y’urwego rw’abanyamategeko, asaba RBA gukorana n’izindi nzego z’ubutabera mu kurandura burundu ruswa ivugwa mu butabera.
Ati “Imbaraga nyinshi zikwiye kujya mu kurwanya ruswa kuko yonona ubutabera. Amahirwe yo gukomeza kongera ubumenyi akwiye kwiyongera kandi agashyirwamo imbaraga. Hejuru y’ubumenyi bwo mu ishuri n’ubuhanga mufite, buri rwego rw’abanyamategeko rukwiye kongera ingufu mu myitwarire myiza.”
Yakomeje avuga ko gukorera hamwe bizafasha kubaka umuco w’ubutabera ari ryo “shingiro ryo kwihutisha umutekano n’iterambere igihugu cyacu cyifuza.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi yagaragaje ko nubwo hari byinshi byakozwe mu 25, hakiri imbogamizi mu bigendanye n’imyitwarire igenga umwuga aho bakomeje gufasha abavoka bato binyuze mu mahugurwa no kubagira inama.
Yagaragaje kandi ko imibereho myiza y’abavoka itaragera ku rugero rushimishije bityo ko bateganya kugirana imikoranire myiza n’ibigo by’imbere mu gihugu kuko bafite umubare munini w’abanyamuryango.
Zimwe mu mbogamizi yagaragaje ni ku bavoka bunganira abadafite amikoro bishyurirwa na Leta, aho abavoka babunganira bahabwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi ariko akiri make ugereranyije n’ibikorwa.
Yasobanuye ko ari make kubera ko usanga ashobora guhabwa imanza 30 mu kwezi kandi ziri mu bice bitandukanye by’igihugu bityo ko hakenewe ko Guverinoma yakongera ingengo y’imari itangwa ariko kandi n’ibigo by’imari bishobora kubigiramo uruhare.
Ati “Ni inshingano y’urugaga na Leta ko igihe cyose hari umuntu ufite urubanza cyangwa ikibazo cyo mu nkiko akeneye umwavoka agomba kumuhabwa amaze kugaragaza ko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Icyo dushaka kunoza ni uburyo bwo gufasha aba bantu babikora.”
Yavuze ko kuba ibigo bitandukanye bisanzwe bifite uburyo bifasha abatishoboye bishobora no gutekereza kuri gahunda yo kubunganira mu nkiko.
Me Nkundabarashi yavuze ko bishimira kuba kuri ubu uru rugaga rufite aho rukorera, rukanagira imitungo yarwo bwite igiye gufasha mu kunoza neza imitangire y’imisanzu ndetse no kwishyura abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yasabye abavoka bato gukomeza gukora cyane kuko ari bo hazaza h’urugaga n’ubutabera buboneye ku banyarwanda.
Imibare ya Transparency International Rwanda yo mu 2021 igaragaza ko mu nzego zitandukanye z’ubutabera hakirangwamo ruswa aho mu bacamanza iri kuri 6,4% mu b’ushinjacyaha ikaba kuri 6,9% mu gihe mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha naho igera kuri 3%.

Photo: IGIHE