Home AmakuruIkawa y’u Rwanda ikomeje guca uduhigo

Ikawa y’u Rwanda ikomeje guca uduhigo

by admin
0 comments

Ikawa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu igihugu gifite, mu cyumweru gishize yaciye agahigo kuko yinjije 9.023.072$, ni ukuvuga nibura miliyari 9,6 Frw.

Muri rusange u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyoni 14.991.271$, ni ukuvuga nibura amafaranga asaga miliyari 16 Frw mu cyumweru kimwe.

Amafaranga yinjijwe n’ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga ari hejuru cyane kuko mu mibare yatangajwe ku wa 3 Ukwakira, y’icyumweru cyari gishize agaragaza ko hinjiye 3.314.427$, mu gihe imibare yatangajwe ku wa 26 Nzeri 2022,yerekanaga ko ikawa yinjije 4.089.844$.

Ibyo binagendana n’ingano y’ikawa yoherezwa mu mahanga, kuko mu cyumweru gishize hoherejwe toni 1,465, mu gihe mu cyumweru cyabanje zari toni 434, naho mu cyumweru cya mbere yaho zari toni 702.

Icyakora kui iyi nshuro ntabwo igiciro cyayo cyabaye hejuru cyane kuko cyari ku mpuzandengo ya $6,1/Kg, nyamara mu cyumweru cyabanje impuzandengo y’igiciro ya $7,6/Kg$.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga ko izamuka ry’ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga n‘inyungu yavuyemo, byatewe n’ubwinshi bw’amasoko yabonetse.

Ibihugu byoherejwemo iyi kawa ahanini ni Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Nouvelle Zélande, u Bubiligi na Korea y’Epfo.

Mu cyumweru gishize kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 311,7 z’icyayi, zavuyemo 897.407$. Icyayi cy’u Rwanda ahanini cyoherejwe muri Pakistan, u Bwongereza na Kazakhstan.

Ni mu gihe mu bijyanye n’imboga, imbuto n’indabo byoherejwe mu mahanga byari toni 487, byinjiza 679.252$. Byoherejwe cyane mu Buholandi, u Bwongereza, Leta Zunze ubumwe z’Abarabu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku rundi ruhande, nko mu bikomoka ku nyamaswa byoherejwe mu mahanga byinjije 239.771$, ibinyampeke n’ifu byinjiza 1.013.591$ naho ibinyabijumba byinjhiza 236.156$.

Ni mu gihe ibinyamisogwe byinjije 77.500$, ibinyamavuta byinjiza 2.563.042$ naho ibindi byinjiza 261.480$.Ikawa u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga iba itunganyije nezaUrusenda ni kimwe mu bihingwa u Rwanda rwohereza mu mahangaUbuhinzi bw’icyayi bumaze kujya ku rundi rwego mu Rwanda

Icyayi cy’u Rwanda cyihagazeho ku isoko mpuzamahanga

Turatsinze Emmanuel

You may also like

Leave a Comment