Umwaka urihiritse hari abakozi bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya kampani yitwa Ets Hajos ltd iyi ikaba ari kampani y’uwitwa Hakizinshuti Jonas ibi birombe bikaba biherereye mu Kagari ka Nyamirama Umurenge wa Muyenzi Akarere ka Kamonyi.
Muhineza Vitari umwe mubagwiriwe n’ikirombe akaba ntacyo agishoboye kwikorera yatangarije itangazamakuru ko yamugaye burundu kuko ntacyo abasha kwikorera,gusa ngo ikibabaje ni uburyo nyiri kino kirombe ariwe Hakizinshuti Jonas yamusiragije amwohereza muri Cooperative y’abacukuzi kandi atanabisobanukiwe aho kugirango amufashe nk’umukozi we,uretse Vitari hari na Mugenzi we wakomeretse bikomeye kugeza ubwo bamuca akaguru,aba bose bakaba nta bufasha bigeze babona ndetse n’umukoresha wabo akirirwa abasiragiza kugeza ubwo basigaye bamuhamagara kuri Telefoni akanga no kubitaba.
Bwana Jonas yadutangarije ko yagerageje uko ashoboye agakurikirana abakozi be ariko ibijyanye no kwishyurwa bikaba biri mu maboko ya Koperative,Jonas kandi atangaza ko nubwo hashize igihe ariko ibyasabwaga byose ngo ubwishingizi bugire icyo bumarira aba bagwiriwe n’ikirombe yabitanze ubu bikaba biri mu maboko y’ikigo cy’ubwishingizi,Jonas kandi avuga ko niyo bakeneraga kujya gukurikirana aho bigeze ariwe wabahaga amafaranga gusa ibi byose bano basaba kurenganurwa bavuga ko nta kuri kubirimo kuko Jonas ntacyo yigeze abafasha ndetse akagerekaho no kubasuzugura atabitaba ngo bavugane.
Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Kamonyi aho Ets Hajos ltd ikorera yadutangarije ko icyo kibazo atarakizi ariko agiye kugikurikirana abagwiriwe n’ikirombe bakitabwaho na nyiracyo aho kubasiragiza mu bigo bitandukanye,uyu muyobozi kandi atangaza ko bagiye kongera kugenzura abafite ibirombe kuko bakomeje kwica amabwiriza abagenga bigatuma ubuzima bwa bamwe buhatikirira.
Byari bikwiye ko Hakizinshuti Jonas yafasha abakozi be mu mibereho yabo igihe bagitegereje ko ubwishingizi bwagira icyo bubamarira,ikindi kandi byaba bibabaje niba umuntu wishoboye yanga kwitaba abahoze ari abakozi be kandi azi ko ubuzima bwabo bwangirikiye mu kazi ke,ihuriro ry’abacukuzi naryo rikwiye kugira icyo rikora ku banyamuryango baryo kugirango badakomeza kubambika isura mbi.
Turabizeza ko tuzakomeza kubakurikiranira kino kibazo kugeza kigeze ku musozo
Inkuru ya: igisabo.rw/
Contact : 0782511443