Akarere ka Bugesera gakomeje kwesa imihigo Kibaruka umu Cardinal wa mbere mu Rwanda

admin
6 Min Read

Nyuma y’uko kaje mu myanya 10 ya mbere mu bigendanye  no gutanga Service nziza, ibintu byakurikiranywe  bigakusanywa na RGB, Akarere ka Bugesera kibarutse Umu Cardinal ugakomokamo Antoine Kambanda

Paroisse ya Nyamata imwe muri eshatu zigize Doyenne y’Akarere ka Bugesera, niyo Nyiricyubahiro Cardinal Antoinne Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali akomokamo,  ibigaragazwa n’abaturage by ‘umwihariko Abakrisu Gatolika bo m’u Bugesera nk’ishema ry’Akarere kabo muri rusange.

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, nibwo Umushumba wa Kriziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Francis yazamuye mu ntera Musenyeri Kambanda usanzwe ari umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali  uvuka muri Paoisse ya Nyamata mu Bugesera, amushyira ku urwego rw’aba Caridinali bityo aba uwa mbere mu Rwanda ugeze kuri iyo ntera mu myaka 120 ishize Ubukristu bugeze mu Rwanda.

Ubwo Abakristu bo mu Bugesera bagezwagaho iyo nkuru nziza  bari mu gitambo cya Misa kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita, cyane ko inkuru yasakaye muRwanda no ku isi yose mu ma saa saba,  bose bashimiye Imana ibyo byiza  by’imboneka rimwe  igeneye u Rwanda by’umwihariko ihereye mu ba Kristu babo.

Umwe mu ba kristu wanze ko dutangaza umwirondoro we waganiriye n’ikinyamakuru igisabo  muri Paroisse ya Rilima, yavuze ko biteye kwishimirwa cyane kubona Akarere ka Bugesera kari karasigajwe inyuma mu bintu byose n’Ubukristu burimo n’abategetsi ba cyera,  uyu munsi gatowemo Intumwa y’Imana ngo iserukire Abanyarwanda i Roma kwa Papa.

 Agira ati “ ntawuyobewe uburyo umwana wo mu Bugesera kugira ngo abone  ishuli mu Rwanda byari ingume ndetse kabone no muri Seminali, ntibyashobokaga none dore tubaye nka wa mwana wangwa akaba ariwe ukura,  Akarere kacu ka Bugesera kibarutse umu Cardinal ni ibyo kwishimirwa.”

Ibi bibaye mu gihe Abayobozi b’Akarere ka Bugesera mu biganiro byabo bya buri munsi bavuga ko bashyize imbere imihigo yo kuza ku isonga muri byose, none imvugo ibaye ngiro no m’Ubukristu,  Caridinali wa mbere mu Rwanda aturutse mu  Bugesera ahari haratereranywe n’ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana.

Ikindi abantu bamenya ni uko Akarere ka Bugesera ku bigendanye n’Ibyamamare bihakomoka , uretse Cardinal Antoine  Kambanda,  na Nyiricyubahiro Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo Anaclet Mwumvaneza,  nawe niho akomoka muri Parroisse ya Nyamata ibintu Abakristu b’aho bishimira cyane.

Musenyeri Kambanda wagizwe Cardinal wa mbere mu Rwanda ni muntu ki?

Cardinal Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni  Cardinal akaba Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

Agihabwa ubusaserdoti, Cardinal Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo mu gihe itaragenerwa Umushumba wayo.

Ibirori byo kumushinga  Arkidiyosezi ku mugaragaro hikaba byarabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019 hari na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bashyitsi b’icyubahiro batandukanye.

Edouard Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *