Ikibazo cy’insengero zidafungurwa kandi zarujuje ibisabwa gikomeje kubangamira abatari bacye bifuza kuramya Imana

admin
2 Min Read

Bitewe n’icyorezo cya Covid 19 cyatumye hafatwa ingamba zitandukanye harimo no guhagarika ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi,aha rero n’insengero zikaba zarafunzwe,ariko nyuma Leta yemereye insengero kuba zakongera gufungura ariko zigafata ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid 19.

Mu ngamba zasabwe insengero,harimo kugira aho gukarabira ibiganza kandi hagezweho,guhana intera igihe abayoboke bari gusenga,kudahererekanya ibikoresho bitandukanye igihe cy’amasengesho,kudasuhuzanya n’ibindi,gusa muri ibi byose inkingi ngari kwari ukugira aho gukarabira kuko byasabaga amafaranga kandi Atari macye,ariko nubwo byari bimeze gutyo,insengero nkeya cyane nizo zabashije kuzuza ibisabwa ku ikubitiro,izindi nazo ntizacitse intege zakomeje gukora uko zishoboye ngo zuzuze ibisabwa byose,aha rero ikibabaje nuko hari insengero zimaze igihe kinini zarakemuye ikibazo ariko zikaba zitaremererwa gufungura kimwe n’izindi.

Umwe mu bapadiri utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye igisabo.rw/ ko bamaze amezi arenga 3 barujuje ibisabwa byose ngo abakirisitu babo bemererwe guterana ariko Akarere ka kaba nta gisubizo kigeze kabaha kandi barabasuye bagasanga byose bihari.

Pastor Nyirinkindi we agira ati’’birababaje uburyo twirukanse dusabiriza ubushobozi kugirango twuzuze ibyasabwagwa ngo twemererwe guterana dusenge ,ariko amezi 2 arashize ubuyobozi ntacyo butubwira,kuri Nyirinkindi ngo yibaza ikibazo kibyihishe inyuma bikamuyobera mu gihe izindi nsengero zakomorewe ndetse n’amakoraniro ubu akaba yemewe ariko hubahirizwa ingamba zo guhangana na Covid 19.

Kugeza ubu bamwe mu basengera mu nsengero zitaremererwa gufungura kandi barujuje ibisabwa nabo bagaragaza ko babangamiwe no kuba inzego zibishinzwe ntacyo zikora ngo nabo bakomorerwe mu gihe bakoze uko bashoboye kugirango bafashe insengero zabo kuzuza ibyo basabwaga,ibi bikaba ari ibitangazwa na Uwamariya Florence na Ndutiye Prosper batuye muri Rwamagana.

Twashatse kuvugana n’inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,Minisiteri y’Ubuzima ariko ntibyadukundira tukaba tubizeza ko baramutse bagize icyo batangaza kuri iki kibazo tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Inkuru ya NDAYISABA Eric

Contact : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *