Mu Rwanda bijihije umunsi w’umuganura wa mbere uhuje abantu benshi nyuma y’icyorezo cya Covid-19.
Abategetsi bavuga ko umuganura utagomba kumvikana nk’umusaruro w’ubuhinzi gusa kuko n’abakora ibindi bakwiye kwishima. Ku rwego rw’igihugu ibirori bikomeye byabereye mu karere ka Rulindo mu majyaruguru. Ni umunsi waranzwe no kumurika umusaruro w’ubuhinzi, gusangira ndetse no gufasha abatarabonye umusaruro mwiza.
Uretse ibirori byabereye mu majyaruguru y’igihugu, uyu munsi wanijihijwe mu duce twose kugeza ku rwego rwo hasi. I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda hafatwa nk’igicumbi cy’ubwami hateganijwe igitaramo gakondo muri iri joro.
Hari amatorero yibanze cyane ku ndirimbo, imbyino ndetse n’imigenzo ndangamuco.






