Nubwo icyorezo cya Covid 19 cyadindije ibikorwa bitandukanye ariko uruganda Agashinguracumu ltd ruherereye mu Karere ka Rwamagana ,Umurenge wa Muyumbu rutangaza ko ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugirango abakiriya babo bakomeze kubona ibyo kunywa byujuje ubuziranenge.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu twabijeje ko tuzakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’uburyo inganda zenga ibinyobwa ndetse n’izitunganya ibyo kurya zikora ni muri urwo rwego twasuye uruganda Agashinguracumu ltd,rukaba ari uruganda rwenga inzoga zitandukanye harimo inzoga yitwa Umunara ikaba ari inzoga y’umwimerere ikozwe mu bitoki kandi itavangiye ikaba ikundwa nabasanzwe bikundira inzoga gakondo
Uru ruganda kandi rwenga inzoga yitwa Mucyurabuhoro, iyi ikaba ari inzoga butunda ifite umwihariko wo guhuza urugwiro ku bayinyweye ariko by’akarusho ikaba ari inzoga itagira ingaruka n’imwe kuko yengwa bakoresheje umutobe n’amasaka gakondo biyihesha umwimerere utanga uburyohe nta gereranywa.
Agashinguracumu ltd kandi kenga inzoga yitwa Izimano iyi ikaba ari inkangaza idakaze ahubwo izimanirwa abakunzi b’ubuki kuko itarwa Kinyarwanda abashaka kwanda bakayisoma badasoma inkeri ahubwo bahana urugwiro,ikaba nayo yihariye ku buryohe ikesha ubuki gakondo.
Bwana Mutabaruka Diogene nyiri Uruganda Agashinguracumu ltd nawe yemeza ko yashinze runo ruganda agambiriye kwiteza imbere ariko nanone agafasha abaturage baturanye nawe kubona akazi bakiteza imbere,ibi bikaba byarafashije bamwe kubona akazi,abandi bakabona isoko ry’umusaruro wabo.
Twagirayezu Emile umukozi uhagarariye abandi yemeza ko uru ruganda Agashinguracumu ltd rubafitiye akamaro kanini kuko rwabafashije kwiteza imbere babasha kwikenura,ndetse bakiteza imbere biturutse mu mushahara bahembwa,aboneraho gushimira uru ruganda kuko rutigeze rubatenguha mu gihe cya covid19 ndetse kugeza ubu.

Uyu muyobozi ushinzwe abakozi muri Agashinguracumu ltd yagize ati’’ umunsi ku munsi dukora ibishoboka byose kugirango twubahirize ingamba z’ubuziranenge kandi duhe abakiriya bacu ibyo kunywa biryoshye kandi byujuje ubuziranenge
NDAGIJIMANA j Claude umukozi muri uru ruganda ushinzwe umusaruro n’ubuziranenge nyuma yo gutembereza abanyamakuru akabereka imikorere yose y’uruganda yagize ati’’uruganda rwatangiye ari ruto cyane ndetse dufite n’abakozi n’ibikoresho bidahagije ariko uyu munsi turi kugerageza gukora ibishoboka byose kugirango amikoro n’imikorere birusheho kuba byiza,gusa ibi byose bigakorwa twibanda ku buzira nenge kuko niyo soko yo gukora ibyo abantu biushimira ku isoko.

Nsengiyumva V umwe mu bakozi bakora muri Agashinguracumu ltd yatangaje ko uru ruganda rwamufashije guhindura ubuzima kuko mbere yuko abona akazi yari afite ubukene bukabije ,ariko ubu akaba yarabashije kwigurira ikibanza abasha no gutunga umuryango we,by’akarusho yungutse ubwengge bwo kubana n’abandi biturutse kubo bakoran.

Agashinguracumu ltd kandi gafasha abatari bacye mu kubona akazi ndetse bakagura umusaruro w’abaturage bikabafasha kudahendwa,madamu Musabyemariya Helena yemeza ko uru ruganda rwamuteje imbere kuko nawe yabashije kwigurira ikibanza,ndetse abasha kwishyura ishuri ry’abana .
Helena kandi agira uti’’nubwo dufite akazi ariko dufite impungenge z’abana bacu batari kujya ku ishuri,ariko nk’ababyeyi dukwiye kwibuka inshingano zacu no gufasha abana gukomeza amasomo yabo n’ubwo amashuri atarafunga.abakozi muri runo ruganda baboneraho gusaba umukoresha wabo ko igihe imikorere ysba myiza akwiye gutekereza uburyo yabafasha kuzamuka mu mushahara,ibyo Diogene yemeza ko nawe igihe imikorere yaba myiza atabura gushimisha abakozi be.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu nawe yemeza ko bazakomeza gufasha abafite inganda kuko bituma umurenge utera imbere,agira ati’’dukwiye gukomeza gukurikirana uko inganda zikora kugirango zikomeze kubahiriza ihame ry’ubuziranenge ndetse n’aho biri ngombwa tugakora ubujyanama cg ubukangurambaga.
Inzego zitandukanye zishinzwe gukurikirana ubuziranenge zemeza zizakomeza gufasha abanyenganda kwiteza imbere ndetse no gukora ibintu byujuje ubuziranenge,nubwo hatangazwa ibi ariko abnyenganda binubira ikibazo cyo kubura amacupa.ndetse n’ayo babonye akaza adakomeye,aha niho banyiringanda bahera basaba leta ko bikunze yaborohereza kubon amacupa bitabago.


Tukaba tubizeza ko tuzakomeza kubakurikiranira imikorere y’uburyo inganda z’iwacu zitunganya ibyo kunywa ndetse n’ibyo kurya.
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com


