Abatutsi barokotse Jenoside bo mu Murenge wa Nyarugunga, bavuga ko batabura gushimira ibihuru n’amasaka byahishe bake barokotse, nyuma yo guhigwa bukware n’abaturanyi babo, babaga bashoreranye n’Inzirabwoba zo mu kigo cya Kanombe, bagambiriye ko nta mututsi ugomba gusigara muri ako gace atishwe.
Ibi n’ibyagarutsweho mu biganiro n’ubuhamya butandukanye bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Nyarugunga mu muhango wo kwibuka wabereye ku biro by’umurenge kuwa 10 Mata 2022.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu murenge, bifatira cyane mu gahanga, abahoze ari Abasirikari bo Kigo cya gisirikari cya Kanombe bari barise Camp Coloneri Mayuya, bafatanyije n’abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu, uburyo bahurije hamwe umugambi mubisha wo gutsemba ikitwa Umututsi wese wo muri ako gace, bagambiriye ko hatagira urokoka n’uwabacika n’umwe ngo azasigare byibura ari uwo kubara inkuru.

Mujawiyera Aimée umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mujawiyera Aimée ni umwe mu baharokokeye bigoranye, amaze kwicirwa ababyeyi bose n’abo mu miryango yakomokagamo.
Avuga ko akiri umwana yiganaga n’abana ba Koloneri Bagosora wateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bana barerwaga na Perezida Habyarimana.
Akomeza avuga ko abo bana bose, barangwaga n’ubugome bwo kwanga no gutoteza bagenzi babo b’abatutsi biganaga, nyuma y’uko n’abarimu babo babavanguraga buri gihe, Abahutu bagashyirwa ukwabo n’abatutsi bikagenda gutyo.
Agira ati “Ntibyari bitworoheye, akenshi iyo twabaga turi mu ishuri, hari ubwo abana babo bategetsi twiganaga, bavugaga ko abatutsi bari kubanukira amata, amaganga n’amase, bakavuga ko badashaka kwicarana natwe.
Mu 1990 ubwo hatangiraga Urugamba rwo kubohora u Rwanda, iyo indege zazanaga imirambo yabaguye ku rugamba, abana b’abatutsi baradusohoraga bakadukubita ngo turi Inyenzi kandi ngo nitwe turi no kubicira abasirikari., ibyo bakabiduhora turi abana tutazi n’ibyo aribyo na gato.”
Mujawiyera akomeza avuga kandi ko hari ubwo babasabaga no gushyira intoki zabo eshatu mu mwenge w’izuru rimwe, babigerageza bikanga maze bagakubitwa.
Kubera iryo totezwa rya hato na hato bakorewaga, avuga ko ababeshya ko Jenoside yatewe n’ihanuka ry’Indege y’uwari Perezida Habyarimana, ari ukubura icyo bavuga, kubera ko ubwo bugome bwose ngo babukorerwaga itarahanuka.
Akomeza avuga ko ku itariki ya 07 Mata, Abatutsi bo muri Nyarugunga bahise batangira kwicwa, bikozwe n’abo bibeshyaga ko ari abaturanyi babo b’abahutu. Mu kuza kwica bakaba barabaga bashoreranye n’Inzirabwoba zo mu Kigo cya Kanombe, ku buryo ku itariki ya 10 Mata abatutsi hafi ya bose bari bamaze gushiraho, harimo ababyeyi be n’abo mu miryango yose akomokamo.
Ashimira cyane ibihuru n’imibyuko y’amasaka byabahishe. Akavuga ko byabarutiye kure imbaga nyamwinshi y’abaturanyi bari babuzemo n’umwe wabahisha, bigatuma bashirira ku icumu ry’abagome.
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin yavuze ko Koroneri Bagosora wabaye Ruharwa muri Jenoside, dore ko ariwe wayitangije muri Mata 1994, kubera amagambo yari yitangarije ubwe, igihe yari avuye mu mishyikirano ya Arusha, yigamba ko agiye gutegura Imperuka.

Bacana urumuri rw’icyizere
Mutabazi agaya cyane abaturage bari batuye muri Nyarugunga icyo gihe, baje guhinduka Interahamwe n’Impuzamugambi babifashijwemo n’abari abasirikari, uburyo bagaragaje Ubunyamaswa bukabije bwo guhiga bagenzi babo b’Abatutsi, bagambiriye kubatsemba ngo bashireho burundu kandi ari nta cyo babashinja.
Akomeza avuga ko ku giti cye atiyumvisha na gato, uburyo abatutsi basaga 800 bo muri Nyarugunga bishwe, kandi mu gihe gito gishoboka, bakaba barabuze gitabara.
Yibaza impamvu Abatutsi bishwe nabi, kandi hari Abayobozi mu nzego zitandukanye, aho kubatabara bagashishikariza abicanyi kumaraho abo baziranenge batagira icyaha ngo ni uko ari Abatutsi gusa.
Kimwe n’abandi bose batanze ibiganiro, Mutabazi ashima cyane Ingabo zari iza RPF Inkotanyi, uruhare rugaragara zagize rwo guhagarika Jenoside yabakorerwaga, by’Umwihariko muri Nyarugunga bakaba baricwaga n’abaturage babitojwe n’abasirikari. Bityo iyo Inkotanyi zitahagera vuba, nta nuwo kubara inkuru wari kuharokokera.

Mu murenge wa Nyarugunga habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi bishwe mu 1994
Mutabazi yamagana cyane abantu bose bagihembera urwango n’amacakubiri n’abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside baba abo mu gihugu no hanze yacyo.
Avuga ko abo bose bagombye kumenya ko u Rwanda, ari igihugu kugeza ubu kirangwa n’Ubutabera buhamye, bityo ko ntawe uzihanganira abashobora gusubiza inyuma ibyiza bimaze kugerwaho.
Agahamya ko nta kabuza, abantu nkabo bagomba kujya babiryozwa kugira ngo bigizweyo hakiri kare, hagamijwe kutayobya urubyiruko rutigeze rumenya ibibi byakozwe n’ababyeyi babo. Mu gihe nyamara abo bana baba banyotewe no gukomeza kwinjira mu Iterambere ry’igihugu cyabo kizira amacakubiri.
Murenzi Abdallah wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babuze urukundo n’Ubumuntu kandi ibyo byombi iyo umuntu atabifite nta kindi kiza wamutegerezaho, uretse ibikorwa bibi bihungabanya bikanabangamira Uburenganzira bwa Muntu.

Murenzi Abdallah watanze ikiganiro ku
mateka y’u Rwanda
Akomeza avuga ko kuba Abatutsi barenga Miliyoni barishwe, bakicwa na bagenzi babo, bahagarikiwe n’Ubuyobozi n’Abasirikari n’izindi nzego z’umutekano, ari ikimenyetso cy’Ubugwari no kudaha ikiremwamuntu byaranzwe n’ingoma mbi zayoboye igihugu kuva muri Repubulika ya Mbere n’iya kabiri ya Habyarimana, yaje no gusoza umugambi mubisha wo kumaraho abatutsi mu 1994.
Asaba abanyarwanda bose, by’umwihariko abarokotse jenoside gukomeza guharanira kubaho, na Leta y’Ubumwe intego yayo ni ugushyigikira umuturage, acungirwa umutekano, afashwa kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga Madamu Uwamahoro Genevieve, avuga ko mu by’ukuri, kuva muri 1990 bitari byoroheye Abatutsi bo mu gice cya Nyarugunga kubera gutotezwa bya hato na hato no guhozwa ku nkeke, byakorwaga n’Interahamwe zari zihiganje ndetse n’Abasirikari bo mu kigo cya Camp Koloneri Mayuya barangwaga n’ubugome bwo guhohotera abaturage aho kubarinda.
Agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byagaragaye ko yakoranwe ubugome bw’indengakamere, kubera ko abayikoraga batagiriraga impuhwe n’abasaza, abakecuru ndetse n’ibitambambuga.
Mu by’ukuri abicanyi, umugambi wabo kwari ukurimbura Umututsi kugeza ko bamuzimanganyije burundu.
Cyakora turashima ko tukiriho, ntabwo twashize nkuko babyifuzaga. Dukomeze duharanire rero kurwanya ikibi. Igihugu cyacu cy’u Rwanda kiyobowe neza, Ubumwe bwacu nibwo buturanga kandi tubukomeyeho ntawuzabuhungabanya, Jenoside ntizongera ukundi.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert, yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukomera gitwari, kubera ko n’ubwo Jenoside yabaye mu Rwanda, igakorwa n’Abanyarwanda bayikoreye abandi Banyarwanda, idateze kuzongera ukundi kubaho mu Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere Rukebanuka Adalbert n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga Uwamahoro Genevieve bacana urumuri rw’icyizere
Yungamo avuga ko kuba hari abatutsi bake babashije kurokoka muri Nyarugunga, byavuye kuri Nyagasani wenyine, bitewe n’uko kari agace k’Igicumbi abateguye Jenoside bari batuyemo, nka Perezida Habyarimana, n’abambari be bose bari mu bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa.
Agira ati “ Jenoside ni icyaha kibasiye Inyoko muntu, ubusanzwe itegurwa n’Ubuyobozi bubi, nk’ubwahozeho mu Rwanda muri Mata 1994. Ni na yo mpamvu rero, abayikora baba bagomba kuyihanirwa by’intangarugero kugira ngo bibere isomo rikomeye n’abandi bashobora kubitekereza uko ibihe bigenda bisimburana.”
Aboneraho gufata mu mugongo abayirokotse bigoranye, bityo abizeza ko Akarere kazakomeza kubaba hafi nk’uko bisanzwe mu buzima bwa buri munsi, kugira ngo bakomeze bafashwe kwiyubaka no kwiteza imbere muri byose.
Umurenge wa Nyarugunga ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Ni Umurenge bivugwa ko woroheye cyane abakoze Jenoside kwica Abatutsi vuba, kubera ko Interahamwe n’Impuzamugambi zari zaratojwe bihagije n’Abasirikari bo mu Kigo cya kanombe, ukaba ari n’Umurenge wari utuyemo abayobozi bakuru b’igihugu n’abasirikari bari mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayishyira mu bikorwa.

Abaturage bari benshi muri uwo muhango wo kwibuka inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse



