Ku nshuro ya 13 ishuri rikuru rya Kaminuza ya Ines-Ruhengeri ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri basaga 872 barangije mu mashami atandukanye, bakaba basabwe kujya kwihangira imirimo kuko bahawe ibishoboka byose bizabafasha guhanga udushya no guhangana ku isoko ry’umurimo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe 2022 nibwo ishuri rya Ines Ruhengeri ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri bangana na 872 bose bize mu mashami atandukanye, ni umuhango wabaye imbona nkubone kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyabaye gicishije make nyuma y’imyaka ibiri ibirori bikorwa mu buryo bw’ikoranabunga kubera icyorezo cyari gifite ubukana bwinshi mu baturage.
Bamwe mu banyeshuri barangije batangarije Igisabo ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize aho kujya gusaba akazi ahubwo bazagatanga bitewe nuko bagiye guhanga imirimo mishya.
Ntwali Christian urangije mu ishami rijyanye n’iby’ubutaka, Land Administration and management, yagize ati” Tugiye kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo twize cyane ko ari ibintu biri tekinike, kandi ubumenyi dukuye hano tugiye kububyaza umusaruro, tudategereje ko dusaba akazi ahubwo natwe tugiye guhanga imirimo.”
Ntakirutimana Ingabire Diane urangije mu masomo y’ubuhanga “civil engineering”, we avuga ko yishimiye kuba arangije ndetse adateze kuzajya gushaka akazi ahubwo kuri we azaha abandi akazi.
Yagize ati “Kuba abakobwa bagenzi banjye bakitinya ngo ntibakwiga civil engineering ndababwira ko bagomba kwitinyuka kuko ibyo basaza babo bakora nabo babikora, ubu njye nagize amanota meza kuko ibyo nize byoze bigiye kumfasha kuvumbura, ngahanga ibishya bigezweho kandi nzagerageza kwishakamo ibisubizo aho kubishaka ku wundi muntu.”
Padiri D.r Fabien Hagenimana, umuyobozi w’ishuri rya Ines-Ruhengeri avuga ko yishimiye kuba bongeye gukora ibirori imbona nkubone ari ibintu byiza, akomeza avuga ko ibyo bigisha abanyeshuri ari ukugira ngo babibyaze umusaruro.
Padiri Dr. Fabien Hagenimana yagize ati “Burya iyo upfunyikiye umuntu amazi ni wowe agarukira, twabahaye ibishoboka byose nubwo babayemo icyorezo cya Covid-19 ntibyatubujije gukomeza gutanga ubumenyi bufite ireme binyuze mu buryo bw’ikoranabunga, kandi tubitezeho umusaruro kuko hanze harabakeneye cyane, muri Ines-Ruhengeri umuntu wese udusanga twifuza ko agenda yishimye kandi aba banyeshuri baduteye Ishema nibagende batange serivisi nziza.”
Abanyeshuri bahize abandi mu mashami atandukanye bakaba bahembwe ibihembo bitandukanye birimo “Laptop” ndetse n’amafaranga bahawe na Banki ya Kigali aho buri munyeshuri yagiye ahabwa amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.




