Ni Urubyiruko rw’abanyeshuri baturuka mu bihugu bigera kuri 17 biga mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, bafashe umwanya wo kwerekanira imbere y’abayobozi babo n’abashyitsi umuco w’ibihugu bakomokamo, haba mu myambarrire, itegurwa ry’amafunguro, ukwiyerekana n’ibindi.
Ni umuhango wabereye ku Kicaro gikuru cy’Ishuri giherereye mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize kuwa 25 Gashyantare 2022, aho abanyeshuri basabwe n’abayobozi babo kuba ba “Nibandebereho” bagafata iya mbere mu gusegasira umuco banazirikana ko ari wo ngobyi ihetse amateka n’inkomoko y’iterambere ryifuzwa ku isi yose.
Iki ni igikorwa cyahuje urubyiruko rw’abanyeshuri baturuka mu bihugu 17 bitandukanye bahiga, mu birori byiswe “Intercultural Day” ibirori byaranzwe no kwerekana uburyo buri gihugu gitegura amafunguro, uburyo bambara, uko biyereka, uko babyina n’ibindi, bikaba byarashimishije binanyura buri wese wari witabiriye uwo muhango.

Umuyobozi Mukuru wa Ines Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana yagarutse ku kamaro ku umuco wa buri gihugu.
Avuga ko icyo bakwiriye kumenya ari uko nta terambere iryari ryo ryose igihugu cyageraho ridashingiye ku muco, maze aboneraho kubasaba kuzaba Abambasaderi beza b’umuco w’ibuhugu byabo ari nako bawutoza abazabakomokaho.
Agira ati “ muri rusange twagombye kumenya ko umuco ariwo shingiro rya byose, umuco niwo uhetse amateka y’ abantu n’ibihugu bavukamo.
Ikindi mwamenya ni uko iyo wihaye gusuzugura umuco ukawutesha agaciro uba wisuzuguye nawe ubwawe, ari nayo mpamvu burya umuntu utagira umuco bishobora no kumugora kubaho, cyane ko umuco ari yo ngobyi ifasha abantu kubaho neza bagatunganirwa, bazaza bakawusigira abandi.
Ikindi mwamenya kandi ni uko iterambere ryose rigerwaho kubera guhura n’abahandi. Ibyo byose kugira ngo tubigireho tukaba tugomba kwigishanya umwe akamenya umuco w’ahandi mu buryo bworoshye.
Abanyeshuri baturuka muri ibyo bihugu 17 bahisemo gukurikirana amasomo mu byiciro bitandukanye muri INES Ruhenger, benshi muribo bishimira kuba barahawe akanya ko guhuriza hamwe ibiranga umuco w’ibihugu baturukamo.

Benshi muribo bakaba barishimiyeko icyo gikorwa kibasigiye umuco w’urukundo no kugira inyota yo kumenya ibikorwa ahandi.
Umwe mu banyeshuri ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yishimiye cyane kubona bimwe mubiranga umuco w’ibihugu bagenzi be bigana bakomokamo.
Avuga ko muri rusange Abanyafurika bafite umuco umwe ariwo wo kubana no gusangira kivandimwe.
Agira ati “ kuba twerekanye uko abantu basangira amafuguro n’ibinyobwa bizihiwe, ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ko abanyafurikwa turangwa no gusangira no gukorera hamwe, ari nabyo bizana kenshi umuco w’amahoro n’ubworoherane.
Mu byukuri byanshimishije kuba nabonye uko mu Rwanda bakoraga ibigendanye n’umuco mu bihe bya cyera ndetse nanabonye uko abahandi benshi babaho n’uburyo babagaho mu bihe bahise nabo babona iby’iwacu.
Iradukunda Evelyne umwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda rwiga muri Ines Ruhengeri, nawe yishimira ubumenyi akura ku kigo yigaho, agashimishwa cyane no kwigana n’abagenzi be bo mu bindi bihugu, ibanga Kaminuza yabo asanga iryisangije kurusha abandi.
Felicitas Winkels wo mu Budage, nawe yishimira ko ari gukurikirana amasomo mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko kuba ari kumwe n’abanyafurika bo mu ngeri zitandukanye, agahamya ko bizamubera impamba yo kumenya umuco w’abanyafurika kurushaho, bityo nawe akazabona uburyo bwo kuwusobanurira abanyaburayi bene wabo azi neza ibyo ashingiraho,

Uretse ibyo birori by’umunsi mpuzamuco”Intercultural Day” abanyeshuri bizihizanyije akanyamuneza bagambiriye kwerekana umuco utandukanye uranga ibihugu byabo, abanyeshuri bahagarariye bagenzi babo muri INES Ruhengeri, baboneyeho akanya ko kurahirira imbere y’abagenzi babo n’Ubuyobozi bwa Kaminuza, kuzasoza neza inshingano batorewe no kuba abagaragu b’ababatumye muri rusange.
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, buvuga ko Kaminuza yabo yigamo abanyeshuri b’abanyamahanga bagera kuri 137 baturuka mu bihugu byo muri Afurika nka Mali, Burundi, Nigeria, Gabo RDC, Kenya, mu Burayi hakabamo Abadage, Abataliyani n’abandi.
Umunsi Mpuzamico”Intercultural Day”,ugamije ubusanzwe gufasha abanyeshuri kumenya umuco no kugira ubumenyi bwabafasha guteza ibihugu byabo imbere bashingiye ku muco, ari nako bigira ku yandi mahanga ibihakorerwa.
INES Ruhengeri ni Ishuri rikuru riherereye mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru, rikaba ari ishuri rishingiyi ku Idini rya Kiliziya Gatolika, benshi bakaba bakomeje kwishimira ubumenyi abaharangiza bagaragaza, iyo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bahasaruye.

