Mageragere: Ibyishimo kuri Mukandengo nyuma yo guhabwa inzu yubakiwe na Polisi

admin
2 Min Read

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bashyikirije inzu umuturage utishoboye, Mukandengo Julienne wo mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Ni inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, nibwo uyu muturage yashyikirijwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni ndetse n’Ikiraro.

Uyu mubyeyi yashyikirijwe iyi nzu mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Week), aho hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda iri kugaragaza ibikorwa bitandukanye yagiye igiramo uruhare mu gushyigikira iterambere ry’abaturage.

Mukandengo w’imyaka 68 wubakiwe inzu, yavuze ko yishimiye cyane kuva mu nzu mbi yari atuyemo kuko yahoraga afite ubwoba ko izamugwaho.

Yagize ati “Ndabyishimiye cyane kuba mbonye inzu nziza nk’iyi kubera ko mu by’ukuri iyo nabagamo yari imeze nk’ibigunguru kandi byose ndabikesha Perezida Paul Kagame, rero ni ibyishimo bikomeye kuri njye.”

Ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Musafiri Léonidas, yatangarije itangazamakuru ko iyi nzu izafasha cyane uyu mubyeyi gukomeza kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza buzira umuze.

Ati “ Ni umuturage wari mu nzu ubona ko itameze neza ariko kuba abonye inzu nziza idafite ikibazo ndakeka biramufasha ndetse twanamuhaye amatungo kuko afite ikiraro kugira ngo akore ubworozi.”

Muri miliyoni 9 Frw zubatse iyi nzu, Polisi yatanze asaga miliyoni 7 Frw naho Akarere ka Nyarugenge gatanga asigaye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *