Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko tariki ya 23 Ukuboza 2021, rwafunze umugabo w’imyaka 50 wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, akurikiranyweho icyaha cyo guhinga urumogi.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yakibwiye ko mu iperereza ry’ibanze ubwo uyu mugabo yabazwaga impamvu yahinze urumogi mu murima we kandi azi neza ko kuruhinga ari icyaha asubiza ko yaruhinze nk’umuti w’inka ze.
Dr Murangira yakomeje agira ati “Abantu bamwe na bamwe bashobora kuba batiyumvisha ingaruka n’uburemere bw’ibyaha nko guhinga, gutunda, kubika, urumogi ko ubifatiwemo ahabwa igihano cya burundu. Abantu babimenye ko urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ufatiwe muri ibyo byaha ahabwa igihano cya burundu.”
Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko “Umuntu wese ufashwe akora, ahinga, ahindura, atunda, abika, aha undi, cyangwa agurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa ahabwa igifungo cya burundu.”
RIB irasaba abantu gukangukira kumenya ubwoko bw’ibihano bitandukanye bihabwa ufatanywe ibiri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, bikomeye ndetse n’ibyoroheje kuko igihe cyose afashwe ahabwa ibihano biremereye nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ibiyobyabwenge bihambaye ni urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ibyifashishwa mu ikorwa ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge bihambaye (cocaine, mugo n’urumogi).
Ibiyobyabwenge bikomeye byo ni urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ibyifashishwa mu ikorwa ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge bikomeye. Muri ibi harimo mayirungi, shisha, rwiziringa na electronic cigarette.