Mu gihe ababyeyi n’abarezi bakomeje gushishikarizwa ko bagomba kwita kurushaho ku burezi bw’abana, babakundisha ishuri, abana bareka ishuri nabo bakomeje kwiyongera.
Ni ikibazo gikomeje kugaragara i Musha, mu Ntara y’i Burasirazuba ahakunze kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bitandukanye bitanga akazi koroheje.
Ababikurikiranira hafi batunga agatoki ababyeyi, abarezi n’inzego z’ibanze kureberera abo bana ngo basubizwe mu ishuri.
Ubwo ikinyamakuru Igisabo cyageraga mu Murenge wa Musha cyazenguruka uduce dutandukanye two muri uwo murenge.
Mu nzira twahuraga n’abana benshi bari mu kigero cyo kwiga nyamara hagaragara ab’inzererezi n’abakora imirimo y’ingufu itagenewe abana bo muri icyo kigero.

Abana bataye ishuri bakomeje kwiyongera muri Rwamagana
Mu Kagari ka Kagarama, ahari ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro byakunzwe kuvugwa ko aribyo ndiri y’abana bato barangariramo bakibagirwa ishuri.
Hirya gato hari Sosiyeti SOTROMETCO, iri gutera ibiti ku misozi yagiye icukurwamo amabuye y’agaciro, hagamijwe gusubiranya ibinogo byacukurwagamo kera mu kurengera ibidukikije.
Ni sosiyete ihemba 1000 Frw ku munsi, abana bakaba bashidukira ayo mafaranga ku buryo 60% by’abahakora ari abana biganjemo abacikirije amashuri n’abirukanwe n’Ubuyobozi bw’ishuri kubera amafaranga yo kurya.
Uwitwa Mbonigaba J.Damascene ni umwana ufite imyaka 15, yavuze ko aho uburiye ubushobozi bwo kujya mu mashuri y’isumbuye arangije umwaka wa gatandatu ubanza yahuye n’ubukene bityo akaba yarahisemo kujya ashaka uturaka tumubeshaho.
Izabiriza Clementine yigaga mu mwaka wa Gatandatu muri EP Duha Primary, acuruza iminike hafi aho.

Izabiriza Clementine yigaga mu mwaka wa Gatandatu muri EP Duha Primary
Ni umwe mu birukanwe azira kudatanga amafaranga yo kurya ku ishuri. Abana na nyina utishoboye, uburyo azasubira ku ishuri kuko nta nyungu abona.
Ishimwe Carine afite imyaka 18 yatewe inda mu gihe cya Covid 19, ari mu mwaka wa 6, abana n’umukecuru we ni abakene.
Uwamuteye inda ntiyakurikiranwe, yifuza no gusubira mu shuri, yabuze amahitamo kubera umwana akiri muto.
Umwe mu baturage bo muri ako gace wirinze ko dutangaza amazina ye, yanenze abarezi, abayobozi b’ibigo, ababyeyi n’abayobozi b’umurenge wa Musha kutita ku bibazo by’abana.
Ati “Wasobanura ute uburyo umwana abyuka akajya gukorera udufaranga tw’intica ntikize, yaza umubyeyi ntamucyahe , Abarimu n’abayobozi babona umwana amaze icyumweru atiga, ntibatumize umubyeyi baba bumva bari mu kuri ?”
Avuga ko hagombye gukorwa ibishoboka byose akajagari karangwa i Musha kagacika, cyane ko ari bo mizero y’igihugu cy’ejo hazaza.
Iyo ubabagije igituma batiga bahuriza ku bukene bw’ababyeyi babo no kwirukanwa ku ishuri.
Umuyobozi w’ikigo cya Duha Complex School Theoneste Uwitonze, ahakana ko nta munyeshuri birukanye.

Umuyobozi w’ikigo cya Duha Complex School Theoneste Uwitonze
Yavuze ko mu bana 4500 bari bahari mbere ya Covid 19 abagarutse ari 2209 ariko ngo icyateye iryo gabanuka ni uko bamwe bimutse.
Nubwo avuga ibyo ariko abenshi bagaragara mu mirimo ni abo ku ishuri rye biganjemo abiga mu mwaka usoza amashuri abanza.
Hari kandi umwana w’imyaka 8 wari umaze ibyumweru birenga bibiri yirukanwe n’uwo muyobozi amuziza ko hari umupira w’umwana mugenzi we wamuburiyeho.
Uyu muyobozi yavuze ko kugira ngo bamenya umwana utari kuboneka ku ishuri bifashisha inzego z’ibanze, ababyeyi cyangwa abana bigana n’ubwo biba bigoranye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude nawe yahakanye ko nta mwana n’umwe uri mu rugo utarasubira ku ishuri.
Yavuze ko abandi basubijwemo ko n’abagaragari aroi abasiba inshuro runaka kandi bisaba kumara umwaka wose atiga ngo hemezwe ko yarivuyemo.
Ku ruhande rw’Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu murenge, Niyonagira Claudine, yari yamaze kuduha imibare y’abana bagera kuri 54 batarabasha gusubira ku ishuri.
Umuyobozi w’Akagari k’Akabare, ushinzwe Imibereho myiza, Ubukungu n’iterambere “SEDO”, Ndagijimana Dominique, yabwiye igisabo.rw/ ko bafite abana basaga 85 bataye ishuri.
Yemera ko hari ababyeyi benshi bagaragaje ko nta bushobozi bwo kwishyurira abana babo amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri.

Uyu mwana we yahisemo kujya aragira
Abayobozi b’Imidugudu n’abaturage muri babihamya neza, ko ari ikibazo cyagombye gushakirwa ibisubizo bihamye kuko ngo bikabije cyane.
Umuyobozi wa SOTROMETICO Ltd Vuguziga Hermenegilde yavuze ko badakoresha abadafite imyaka yo gukora, kubera ko babasaba irangamuntu mbere yo kukabaha cyane ko bahemberwa muri SACCO.
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta REAP, uharanira uburere bw’abana, Mutatsineza Jean Paulin, avuga ko nabo nk’abantu bakurikiranira hafi uburere bw’abana, bababazwa no guta ishuri.
Agi ati “Dukora ubukangurambaga ku babyeyi cyane cyane abatishoboye, tubafasha kwibumbira mu ma Koperative n’ibimina bityo bibafashe kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere no kurihira ishuri abana babo.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rwamagana ari nako Umurenge wa Musha uherereyemo, Mussa Rwema, yemera ko hari abana barasubira ku ishuri, kubera ibibazo byo mu miryango.
Avuga ko abamaze gusubira ku ishuri ari benshi kuko mu mashuri abanza ari 87,891, abatarabasha kugerayo ari 819 bangana na 0,9% naho abo mu mashuri yisumbuye ni 26,876 abatarasubirayo bakaba 311, bangana na1,2%.
Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB yatangajwe ubwo abana bari bamaze ukwezi basubukuye amasomo, nyuma y’uko Icyorezo cya Covid-19 kigenjeje make mu Ugushyingo 2021, yavugaga ko 11% bari batarasubirayo.
Icyo gihe havugawaga ko Akarere ka Rwamagana kabarurwagamo abasaga 263 bari batarasubira ku ishuri, naho mu ntara yose y’i Burasirazuba abataragera ku ishuri bari 8%.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’inzego z’ibanze basozaga umwiherero wabo i Gishari ku wa 29 Ugushyingo 2021, yongeye kubasaba guhagurukira icyo kibazo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, ryita ku bana UNICEF rivuga ko nta mpamvu n’imwe yabuza umwana guhabwa uburezi bufite ireme yigishwe ibizamufasha ahazaza.

Uyu mwana yirirwa yikoreye ibiti byo gutera yabuze amikoro yo kwiga
Umurenge wa Musha ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana. Ni umurenge utuwe n’abaturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi, abandi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. ugizwe n’utugari 6 n’imidugudu 30.

Aho abana bataye Ishuri birirwa batera ibiti
Edouard Niyonkuru