Home UncategorizedNyarugenge : Umurenge wa Kimisagara watangiye unasoza neza amatora – Kalisa Jean Sauveur

Nyarugenge : Umurenge wa Kimisagara watangiye unasoza neza amatora – Kalisa Jean Sauveur

by admin
0 comments

Ni amagambo y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimasagara mu Karere ka Nyarugenge Bwana Kalisa Jean Sauveur,  wishimira uburyo igikorwa  cy’amatora y’inzego z’ibanze cyari kimaze ibyumweru hafi bitatu cyasojwe neza mu Murenge abereye Umuyobozi,  ubwo hitorerwa abagize Inama njyanama y’umurenge y’abantu 19 bari mu byiciro bitandukanye kuri iki cyumweru Tariki ya 06 Ugushyingo 2021.

Bwana Jean Sauveur Kalisa,  avuga ko mu byukuri ubwitabire bw’inteko zitora kuva ku urwego rw’Isibo, Akagari no kumurenge bitabiriye ari benshi uko bigomba kuko bagera kuri 98%,   akanabashimira uburyo hubahubahirizagwa neza isaha yagenwe yo gutangiriraho amatora,  bityo akanasozwa kare ibyatumaga abitabiriye, barabashaga no kujya mu zindi nshingano z’imirimo yabo uko bisanzwe.

Agira ati ” Amatora tuyasoje neza,  ahamaze gutorwa abagize  inama njyanama y’Umurenge baje bahagarariye utugari ,  hari kandi abahagarariye inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko, abahagarariye inama nkuru y’abagore,  abahagarariye inama nkuru y’igihugu y’abafite ubumuga,  bose bakaba baje biyongera kuri 30% z’abagore bagomba guhagararira umurenge  muri Njyanama y’Akarere, abahagarariye abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, abo mu mashuri abanza n’ay’isumbuye n’ibigo  nderabuzima ku buryo abagize njyanama y’umurenge wa Kimisagara bose hamwe ari 19, aba bose bakaba bahawe ubutumwa bwo kuzakora baharanira gushyira umuturage ku isonga.”

Bwana Jean Sauveru Kalisa, avuga ko abatowe bafite akazi n’inshingano zo  guharanira iterambere ry’Umurenge wabo, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Hafi ya bose muri rusange ngo bakaba  biyemeje kuzamura urubyiruko,  barufasha kumenya kwikorea no guhanga udushya bahereye  ku bikorwa remezo n’ibyiza bitatse umurenge wa kimisagara birimo nk’isoko rya Nyabugogo n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Asoza yibutsa abatowe ko Nyanama y’Umurenge  ari urwego rw’isumbuye rw’umurenge rushinzwe gufata ibyemezo n’ingamba zo kuwuzamura rwunganiwe n’Ubunyamabanga nshingabikorwa bushinzwe gushyira mubikorwa gahunda zose za Leta umunsi ku wundi.

Ni muri urwo rwego avuga ko ababatoye  babasabye kuzarangwa n’ishyaka mu kazi batorewe, akishimira ko n’abagiye kuzahagararira Umurenge mu nama Njyanama y’Akarere biyemeje nabo kuzaba abavugizi  n’Intumwa nziza kuri byose,  urugero nk’ibigendanye n’isuku, uburezi, kwita ku mikurire y’abana, gukomeza kurwanya icyorezo cya Covid 19  no kugikumira burundu n’ibindi.

Bwana Jean Sauveur Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara

Avuga  ku bigendanye n’Iterambere ry’umurenge muri rusange,  ibimaze kugerwaho n’biteganywa mu bihe biri imbere  Bwana Kalisa,  avuga ko ku bufatanye bw’Akarere kabo n’Umujyi wa Kigali muri rusange,  hari guteganywa kubakwa imihanda ya Kaburimbo  mu tugari twose ndetse n’amazu meza y’ikitegererezo  agezweho,  umushinga bakaba ngo bawuhuriyeho n’Umurenge bahana imbibi wa Gitega.

Kubigendanye n’abatorewe guhagararira bagenzi babo muri Njyanama y’Umurenge wa kimisagara,  Nkomezi alexis niwe watorerw kuyobora Njyanama y’umurenge.

 Yishimira cyane ikizere yagiriwe na bagenzi be kuva ku urwego rw’Isibo, akagari n’Umurenge.

Avuga ko kubera icyo kizere bagiriwe,  nawe ubwe  agomba gukora atizigamye,  agakora aharanira inyungu z’umuturage adaharanira ize bwite nkuko indahiro ibivuga.

Asaba bagenzi be gukenyera bagakomeza bagakora inshingano biyemeje,  ntibazabe nka bamwe baheruka batorwa  bakazongera ngo kuboneka baje gushaka andi majwi kuri manda ikurikiyeho,  ahubwo abasaba ukunyurwa n’igihango bagiranye n’abaturage bakazaharanira iterambere mu buryo bwose.

Uyu Muyobozi wa Njyanama, ibyo gukorera ababatumye, abihurizaho na Mushimiyimana Athanasie watorewe guhagararira Inama Nkuru y’abagore m’Umurenge wa Kimisagara, uvuga ko afite gahunda yo gufasha bagenzi be mu iterambere, na  cyane ko asanzwe yikorera ku giti ke,  bityo akazabibira kurushaho ibanga ry’ubukire.

Bwana Nkomezi Alexis Perezida wa Njyanama ya Kimisagara

avuga ko azaharanira kandi ko ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo yacika burundu, akazafashe abana bose kugana ishuri ndetse anaharanire imibereho myiza y’umuryango muri rusange.

Habimana Oswald watorewe guhagararira bagenzi be bafite ubumuga mu nama Nkuru y’abafite Ubumuga no muri Njyanama y’umurenge, yishimira cyane ko ari ubwa kabiri agiriwe ikizere,  bityo agahamya ko agiye gushingira kubyo bakoze avuga ko ari byiza,  noneho we na bagenzi be bashyashya  batowe bagashyiraho akarusho kurushaho.

Avuga ko yishimira ko babitewemo inkunga n’umurenge wabo,  Akarere n’abafatanyabikorwa b’Umurenge,  babashije kuvuza abana benshi  bafite ubumuga, icyo gikorwa bakaba ngo bazagikomeza,  ari ako barushaho guharanira iterambere ry’abafite ubumuga kurushaho muri rusange baboneka mu Murenge wabo wa Kimisagara.

Habimana Oswald ahagarariye Abafite Ubumuga mu Murenge wa Kimisagara

Twahirwa Bernard, yatorewe kuyobora Inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko m’Umurenge wa Kimisagara,  kimwe na bagenzi be ashimira ikizere yagiriwe kugira ngo ahagararire abandi,  dore ko yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije muri Komite y’urubyiruko rw’abakorea bushake m’Umurenge.

Avuga ko akurikije ubunararibonye amaze kugira,  agiye gufatanya n’abandi guhangana n’ingaruka za Covid 19 yatumye urubyiruko rwishi rugwa mu bushomeri bukabije,  bityo akaba afite inshingano zo kubafasha kwihangira imirimo,  kugira ngo babashe kwiteza imbere no gukomeza kubaka igihugu cyane ko aribo mizero yacyo h’ejo hazaza.

Muri icyo gikorwa cy’amatora kandi,  hanashimiwe n’Umuyobozi wabaye Indashyikirwa ucyuye igihe mu buyobozi bw’Umudugudu wa Mpazi  AKagari ka Katabaro, akaba yahereye ubuyobozi bwe   mu cyahoze cyitwa Komini Nyarugenge,  nyuma ajya mucyahoze ari Segiteri, nyuma aza kumanuka ayobora Umudugudu wa Mpazi, akaba yitwa Umubyeyi Christine.

Twahirwa Bernard uhagarariye Inama Nkuru y,igihugu y,urubyiruko mu Murenge wa Kimisagara

Umubyeyi Christine yishimira ko mu gihe cyose yari amaze ari Umuyobozi, yabanye neza n’abaturage.

Yishimira ko abaturage yayoboraga bashyiraga hamwe mu bikorwa byabo bya buri munsi,  bityo asaba Abayobozi bashya kuzarangwa n’ishyaka ryo gukorera abaturage babagiriye ikizere,   abizeza kuzabahora hafi yabo ku buryo uzajajya amukeneraho inama zitandukanye azamubona bitamugoye.

Umubyeyi Christine washimiwe kuba yarayoboye neza ibihe byose

Umurenge wa Kimisagara ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ugizwe muri rusange  n’Utugari dutatu, Imidugudu 48,  Amasibo 285,  ukaba  kandi utuwe n’abaturage bagera   ku bihumbi 50.

Umurenge wa Kimisagara wiganjemo ibikorwa  by’ubucuruzi butandukanye nk’ubukorerwa mu gice kinini cya Nyabugogo,  akarusho ukaba  ariwo  Murenge warabaye uwambere mu Karere mu gutanga imisoro yakirwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA bakababarishyuye agera kuri Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

You may also like

Leave a Comment