Nyuma y’amatora yari ashyushye mu ikipe ya Kiyovu Sport agasiga Mvukiyehe Juvenal atorewe kuba perezida w’urucaca,kugeza ubu ubumwe ni bwose hagati ya komite icyuye igihe yari iyobowe na Mvuyekure Francois ndetse na komite shyashya iyobowe na Juvenal.
Mu kiganiro cyaciye kuri Radi10, muzehe Francois yagaragaje ko yiteguye gushyigikira komite ya Juvenal dore ngo nta kibi amuziho kandi mu gihe cyamatora bakaba barashyigikiranye kuko ubwo juvenal yamaraga gutorwa nawe yagize uruhare kugirango Francois atorerwe kuba perezida w’icyubahiro wa kiyovu sport.
Bwana Mvukiyehe Juvenal usanzwe ari umucuruzi w’ibikomoka kuri peteroli ,akaba afite inkomoko mu karere ka Nyagatare,umurenge wa Kiyombe ariko akaba yaraje kuba umukunzi wa kiyovu sport ubwo yazaga gutura I Kigali amaze kugera mu mashuri yisumbuye,yagaragaje ko ari umukunzi n’umufana wa Kiyovu Sport kuva cyera akiri umwana,uyu mugabo kandi yagaragaje ko atewe ishema no kuba ashyigikiwe nabo agiye gukorera mu ngata,juvenal atangaza ko yongeye kumva ko agomba gutanga umusanzu we ufatika muri 2017,icyo gihe ikipe yari igeze habi.uyu mugabo kandi ufite n’umwana ukina mu academy ka lille yo mu bufaransa agaragaza ko kuba yarakundaga kiyovu yababazwaga no kumva ko kiyovu ihagaze nabi,byatumye atangira gutekereza icyo yakorera ikipe nk’umusanzu we mu kuyishyigikira Kiyovu Sport.
Juvenal yagaragaje ko mu rwego rwo kubaka ikipe ifite ubushobozi bagerageje kugura umukinnyi ukenewe bitewe nibyo umutoza yifuzaga dore ko nawe yasabwe gutwara igikombe byanze bikunze,ku kibazo cy’imodoka yaguzwe na Juvenal ayiguriye ikipe yatangaje ko yirinze guhita ayandika kuri kiyovu kuko hari byinshi yarakeneye kubanza kumenya kugirango abone uko yinjira mu bibazo byose by’ikipe ashake n’uburyo yabiha umurongo.
Juvenal uvugana ubushishozi ariko akanyuzamo agatebya ndetse bigaragara ko yifitiye ikizere,yeruye agaragaza ko yiteguye kuyobora kiyovu mu buryo bugezweho,gusa nubwo bimeze gutya abafana n’abakunzi ba kiyovu barasaba juvenal kwagura imbago bagashaka n’abafana bari hanze ya Kigali kuko usanga ikipe yabo ifanwa n’abantu bo mu mujyi gusa yajya gukina hanze ugasanga abafana baho basa n’abahejwe.gusa ngo kubera imishinga migari juvenal yeretse ino kipe yizeye ko n’ikibazo cyabafana mu gihugu hose azagikemura kuko nawe arabizi ko kiyovu sport ikunzwe hose
Inkuru ya; Ndayisaba Eric
Contact : 0782511443

