Home UncategorizedAmahoteli n’amwe mu ma Restaurant akomeye basabwe gupima ababagana n’abakozi bose

Amahoteli n’amwe mu ma Restaurant akomeye basabwe gupima ababagana n’abakozi bose

by admin
0 comments

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu kiterambere RDB cyasabye amwe mu mahoteri akomeye m’ama Restaurant kutazongera kwakira abahagana bose harimo n’abakozi babo batabanje gupimwa icyorezo cya Covid 19.

Aganira na Radio y’igihugu muri iki gitondo cyo kuwa 17 kamena, Umuyobozi wungirije wa RDB Niyonkuru Zephanie, avuga ko byabaye ngombwa ko hafatwa izo ngamba muri izo Hotel na Restaurant zikunze kwakira abantu benshi Kandi banaturutse mu bice bitandukanye byo mu gihugu no hanze yacyo kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19 bukomeje kugaragara.

Bwana Niyonkuru Zephanie, avuga ko ayo mahoteri na Restaurant agomba kwifashisha amavuriro n’ibigo bifite uburenganzira bwo gupima icyorezo cya Covid 19 kugira ngo ababagana babe bapimwa mu buryo bworoshye. Ikindi avuga ni uko ntawemerewe kwinjira adapimwe kuva ku mushyitsi kugeza ku mukozi wese ukora muri ayo mahoteli n’izo Restaurant.

Arasaba ayo mahoteli kutarenza abantu 30% by’ubushobozi bw’abo bagomba kwakira ndetse byaba byiza bagategura hanze mu busitani mu rwego rwo kwirinda kwakirira abantu ahatari umwuka uhagije.

Ayo mahoteri yasabwe gupima abayagana n’abakozi harimo Marriot Hotel, Radison Blue Hotel/Convention Center, Serena Hotel.

Icyorezo cya Covid mu Rwanda cyongereye ubukana muri ibi byumweru bibiri ku buryo abandura biyongereyeho 275%, abajya mu bitaro biyongeraho 175%, abahitanywa nacyo biyongeraho 25%, ibyatumye hafatwa ingamba zo gufata ingamba zimwe na zimwe zirimo nko gushyira Akarere ka Rubavu muri Guma mu Karere nkuko Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi wa RBC abitang
aza.

You may also like

Leave a Comment