Gisagara /Kansi : Umurenge wa Kansi ufite amateka yihariye mu Karere ka Gisagara

admin
3 Min Read

Kansi ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, ukaba ari umurenge ufite amateka yihariye dore ko ari hamwe abihayimana bo muri kiliziya Gatolika bageze mu bambere mu hashyira 1910.

Ibiro by’umurenge wa Kansi nabyo bijyanye n’igihe

Uyu murenge kandi ni umwe mu mirenge igaragaramo iterambere rifatika dore ko kuva na cyera muri kano gace harangwaga ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri abanza n’ayisumbuye atandukanye, ibikorwa by’abihayimana n’ibindi.

Mu murenge wa kansi hasanzwe hagaragaramo ibigo by’amashuri bitandukanye

Gisagara imaze gutakaza mu iterambere umurenge wa Kansi nawo ntiwasigaye kuko muri ino murenge hunatswe ibindi bikorwa remezo bishyashya birimo amashuri, umurenge sacco, inyubako nziza ndetse ugezwamo n’umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage batuye umurenge wa Kansi bafite umuco wo kwizigama mu bigo by’imari

Iyo utembereye umurenge wa Kansi ubona abaturage basusurutse, ndetse abatari bacye barahumutse bihangira umurimo wiganjemo ubucuruzi butandukanye, dore ko muri ino minsi bafite akanyamuneza kubera  umushinga Give Directly Rwanda wageneye buri rugo amafaranga ibihumbi Magana inani n’imisago kandi bakayahabwa ku buntu.

Mu murenge wa Kansi kandi ni umwe mu mirenge iri gutera imbere mu buryo bufatika, dore ko  abaturage barenga 70% ubu bafite umuriro w’amashanyara, ibi kandi byunganirwa no kuba abatari bacye barayobotse inzira yo kwizigama.

Umurenge wa Kansi ufatwa nk’igicumbi cy’ubuhanga mu karere ka Gisagara kubera umubare w’amashuri uhasanga ndetse n’injijuke nyinshi zikomoka muri kano karere.

Gusa nubwo bimeze gutya muri uno murenge haracyagaragara ikibazo cya bimwe mu bikorwa remezo birimo amacumbi ndetse n’aho kwiyakirira hagezweho, usanga abagenderera uno murenge bisaba ko bajya kurara mu mujyi wa Huye cyangwa bakajya kurara muzindi centre zo mu karere ka Gisagara.

Mu murenge wa Kansi haracyagaragara ikibazo cyaho abantu babona amacumbi, twizere ko iki kibazo nacyo kizaba cyabonewe igisubizo mu minsi ya vuba

Tuzakomeza kubatembereza kano Karere kafatwaga nk’agakennye ndetse katagira n’umuhanda wa kaburimbo, ariko ubu gasigaye ari urumuri rw’intara y’amajyepfo mu iterambere.

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Tel : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *