Ibikorerwa mu Rwanda birakataje mu bwiza,menya ubwiza bw’ibinyobwa bikorwa n’uruganda YEGO MANUFACTURERS LTD

admin
6 Min Read

Uruganda Yego Manufacturers ltd ni uruganda rumaze kuba ubukombe mu gutunganya inzoga zo mu bwoko bwa  Whisky, uru ruganda rukaba rufite umwihariko wo gukora inzoga zitagira ingaruka n’imwe ku buzima cyangwa ngo zice intege uwazinyweye.

Mu rwego rwo kumenya ibanga uru ruganda rukoresha ndetse no gusobanukirwa ibinyobwa bikorerwa muri uru ruganda, ikinyamakuru igisabo.rw/ cyasuye uruganda  YEGO MANUFACTURERS LTD maze kiganira n’ubuyobozi bw’uru ruganda.

Bwana Mahagarara Alex uwashinze uruganda YEGO MANUFACTURERS LTD yagize ati’’uru ruganda rumaze umwaka umwe n’igice rutunganya ibinyobwa ariko tukaba twari dusanzwe dufite ibindi bikorwa bitandukanye, tukaba dukora inzoga zo mubwoko bwa whisky , tukaba dukora inzoga ziri mu bwoko butatu aribwo Gorilla power Gin, tukagira Leyon super star (vodka)  ndetse tukaba twitegura no gusohora ubundi bwoko bwa whisky.

Bwana Mahagarara Alex akomeza yemeza ko batangira uruganda bari bafite intego yo gufasha abantu kubona akazi, kurwanya ubushomeri, gufasha leta mu iterambere ndetse no kwiteza imbere by’umwihariko.

Nkuko twabitangarijwe na Bwana Mahagarara Alex, kugeza uyu munsi uruganda YEGO MANUFACTURERS LTD rwafashije abatari bacye kuko kugeza ubu rwabashije guha akazi abagera kuri 50 nk’abakozi bahoraho,bakaba baragabanutse bitewe nuko uruganda rukoresha imashini zigezweho, bikaba bisaba ko hakoreshwa abakozi b’inzobere gusa.

Bwana Alex aboneraho kwibutsa abanyarwanda ko bakwiriye  guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda kuko iyo batunganya ibinyobwa bagendera ku bipimo byemewe bihwanye n’ibyo bakoresha mu nganda zo hanze, kuri Alex anenga abagisuzugura ibikoresho byanditseho Made in Rwanda kuko baba batesheje agaciro ibikorerwa iwabo.

Bwana Mahagarara Alex atangaza ko kuva yatangira uruganda YEGO MANUFACTURERS LTD nta mbogamizi zidasanzwe arahura nazo kuko ubuyobozi bukomeza kubaba hafi, inzego zibishinzwe zikabafasha kubona bimwe mu bikoresho bakenera,aha niho ahera aboneraho gushimira leta ko idahwema kuborohereza mu bikorwa bitandukanye, yaba mu misoro ndetse no kubona ibikoresho nkenerwa.

Bwana Musabyimana Jean Fidele umukozi mu ruganda YEGO MANUFACTURERS LTD akaba ashinzwe umusaruro ndetse n’ubwiza bw’ibikorerwa muri uru ruganda, aganira na igisabo.rw/ yagize ati’’ibinyobwa byacu tubitunganya ku buryo bijya ku isoko twizeye ko byujuje ubuziranenge,aha yemeza ko bakora ibinyobwa bitagira ingaruka kuko bikorwa n’inzobere mu gutunganya ibyo kunywa.

Bwana Musabyimana  atangaza ko uruganda YEGO MANUFACTURERS LTD rwamugiriye akamaro cyane kuko rwamufashije kubona akazi nyuma yo kurangiza kaminuza, akaba ashimira uruganda ko rufasha abakozi kubona umushara ku gihe bakabasha kwiteza imbere.

Kuri Bwana Jean Fidele yemeza ko atarondora ibyo uruganda rumaze ku mugezaho kuko ari byinshi ariko akemeza ko afite intego yo gukomeza gukora cyane ku buryo nawe yazageza igihe akishingira uruganda rwe ndetse akabasha nawe gutanga akazi.

Musabyimana aboneraho gukangurira urubyiruko rugisuzugura umurimo, kuko nta kazi kabi kabaho, kandi ako umuntu yita kabi gashobora kumuhesha akeza.

Bwana Hagenimana Jean de Dieu umuyobozi wa YEGO MANUFACTURERS LTD yatangarije igisabo.rw/ ko biyemeje gukora ibinyobwa bifite umwihariko, kuko bagerageza gukora ibinyobwa bidatera amavunane (hangover), kandi bakagerageza kubigeza mugihugu hose.

Bwana Hagenimana akaba ahamya ko aho ibinyobwa babijyanye hose babona ubuhamya bwa benshi biheye bino binyobwa cyane cyane abatari bacye bakaba bakunda inzoga yitwa Gorilla Power Gin kuko ituma uwayinyweye abyukana imbaraga,

Si Gorilla Power Gin Gusa kuko hari n’abikundira inzoga yitwa Leyon super star kubera uburyohe bwayo ndetse n’impumoro nziza, hari naho bamwe bayigereranya n’ibindi bikunzwe mu Rwanda  maze bigatuma bayinywa kakahava, izi nzoga zose zitunganywa na YEGO MANUFACTURERS LTD zikaba zitanga ikizere ko mu Rwanda hari inganda zifite ubushobozi bwo gukora ibyo kunywa byujuje ubuziranenge.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abandi kubaho neza, byaba byiza winywereye ibinyobwa byizewe kandi byujuje ubuziranenge, ibanga nta rindi ni ibinyobwa bya YEGO MANUFACTURERS LTD birimo Gorilla Power Gin na Leyon Super star ndetse mu minsi yavuba mu kaza kubona insi nzoga shyashya muzishimira.

Ushaka kurangura, cyangwa gucuruza ibinyobwa bya YEGO MANUFACTURERS LTD cyangwa guhagararira uruganda YEGO MANUFACTURERS LTD wagana aho rukorera mu Mujyi wa Kigali,Akarere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga ahazwi nko mu nganda, ushobora no kubahamagara kuri +250788526913 (Office), +250788293973 (Mob GENERAL DIRECTOR), ushobora kandi no kubandikira kuri Email : yegomanufacturers@gmail.com

ANDI MAFOTO

Ikinyamakuru igisabo.rw/ ku bufatanye n’ibindi binyamakuru tuzakomeza kubafasha kumenyekanisha ibikorwa byanyu ndetse no kubakorera ubuvugizi ku barengana. Niba wifuza bimwe muri ibyo duhamagare kuri 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *