Nyarugenge : Muri G.S Kabusunzu haravugwa imyitwarire igayitse ku banyeshuri bahiga

admin
3 Min Read

Hari bamwe bitiranya uburenganzira bw’umwana no kumuha uburere bukwiriye, ibi bituma hari abana bitwaza uburenganzira bwabo bagakora ibikorwa bigayitse bitwaje ko nta wabahana cyangwa ngo bagire ibihano bafatirwa kuko kwiga ari uburenganzira bwabo, gusa abareba kure bemeza ko uburenganzira bukabije butera ubugoryi, ibi bikaba bigaragazwa n’ibikorwa by’urukozasoni bivugwa mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa kabusunzu.

Bimwe mu bikorwa bikorwa by’urukozasoni bikorerwa  muri G.S Kabusunzu birimo nk’ubusinzi, kunywa itabi n’indi migirire y’isoni nke irimo gusomana imbere ya mwarimu.

Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera nk’uko bamwe mu barimu babitangaje,bavuga ko hakenewe ko inzego zirenze ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo habashe kugira igikorwa.

Umwe muri bo yagize ati “Abana baratunaniye ariko tubona ari uko nta byemezo bijya bibafatitwa kandi ahanini usanga ari abiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Banywera itabi hano cyangwa bakahanywera inzoga.”

Yakomeje avuga ko ubu businzi bubakururira mu zindi ngeso nko gusomana ubwabo imbere y’abarimu cyangwa bagashaka gusoma mwarimu ndetse ko bababazwa n’uko iyo bagiye kubafatira ibyemezo ubuyobozi bubyanga.

Ati “Hari ishuri ryose ryari ryatumwe ababyeyi ariko ubuyobozi ntibwabahannye. Iyo bigeze aho umwana agutera ingwa urimo kwigisha kubera ubusinzi cyangwa agashaka gusomana biba ari ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise, yagize ati, hari abanyeshuri bajya kwiga banyoye inzoga ndetse hari n’abazinywera ku ishuri ariko yahakanye ibijyanye n’uko bashatse gusoma mwarimu.

Ati “Abanyeshuri banywa inzoga nk’urubyiruko ariko ibyo kuba barasomye umwarimu nta gihamya ndabibonera.”

Uwimbabazi yasobanuye ko hari abanyeshuri bakusanya amafaranga bakanywera inzoga mu kibuga cy’ishuri kandi ko bitari kuri iki kigo gusa. Ngo iki kibazo biteguye kugifatira ingamba zikomeye umwaka utaha kuko hasigaye igihe gito umwaka w’amashuri ugasozwa.

Ati “Abarimu baravuga ngo abanyeshuri ntabwo bahanwa kandi urumva niba bateye ingwa mwarimu ntabwo uzahita ubirukana; niba mwarimu abajije ikibazo abanyeshuri bagasubiriza rimwe ntabwo uzahita ubirukana, nabasabye ko bareka tukazazana ingamba nshya umwaka utaha kuko basigaje ukwezi bagakora ikizamini aho kubirukana.”

Yakomeje avuga ko yamaze gukora raporo y’iki kibazo ndetse yijejwe n’inzego zibishinzwe zirimo iz’Akarere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Nyakabanda ko zigiye kuza kugikurikirana.

Muri G.S Kabusunzu haravugwa ubusinzi bukabije ndetse n’indi mico igayitse irimo no gusomanira imbere y’abarezi babo

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yatangaje ko hari itsinda ryashyizweho ngo risesengure ibibazo by’uburere buke n’ibindi bivugwa muri iri shuri rya Kabusunzu.

Nyuma ya bino bikorwa bigayitse haribazwa nyirabayazana uwariwe hagati y’abanyeshuri n’ubuyobozi, ni muri urwo rwego iyo ufite inshingano ntuzishobore uba ukwiye kwegura ku mirimo yawe, ibi bivuze ko uyu muyobozi wa G.S Kabusunzu akwiye kugerageza gukemura iki kibazo mu maguru mashya atireguje ko abanyeshuri bananiranye cyangwa akareka iyo mirimo igahabwa undi witeguye gusubiza ikigo ku murongo.

MUKOMEZE MUKURIKIRANE AMAKURU Y’UBUREZI MU MENYE UKO ABANA BANYU BAHAGAZE NDETSE N’UKO IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE IHAGAZE MURI KINO GIHE,

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *