Uruganda Finex Investements Ltd rukorera mu Karere ka Kicukiro, ruvuga ko impungenge abantu benshi bakundaga guhura nazo bibaza aho bakura ibikoresho bigendanye n’isuku n’isukura mu ngo zabo ndetse n’aho bakorera mu kazi kabo ka buri munsi, ko zakemutse ahanini bitewe n’ubwoko bw’amasabune y’amoko yose bakora utasanga ahandi.
Aganira n’ikinyamakuru igisabo.rw/, umuyobozi wa Finex Investiment Ltd, Bwana Nkurunziza Pascal, Avuga ko mu myaka irindwi bamaze bakorera mu Rwanda ibikoresho by’isuku n’isukura birimo amasabune y’amazi n’ay’ifu, byifashishwa kenshi, buri gihe bahora bongera ubwiza n’ubuziranenge bwabyo kugira ngo abanyarwanda bose barusheho kuba ahantu hakeye kandi hafite umwuka mwiza babikesheje Finex Investiments Ltd.

Agira ati “uruganda Finex Investiments rwatangiye imirimo yarwo muri 2014, dukora amasabune atandukanye y’isuku yaba akoreshwa mukoza amazu yo guturamo, akorerwamo nka za Biro, ayo mu bwiherero, m’urukarabiro n’ahandi. Mu by’ukuri uruganda rwacu rukora ibikoresho byo m’urwego rwo hejuru ugereranyije n’abandi bashobora kuba bakora nk’ibyacu. Ibyo bikagaragazwa na za commnde nyinshi tuba dufite z’abantu baturutse impande zose z’igihugu.”
Avuga ko mu by’ukuri akurikije amakuru ahabwa n’abakiriya benshi babagana, ari uko Finex Investiments Ltd ariyo ifite ibikoresho by’isuku n’isukura byizewe kandi bikunzwe cyane bitewe n’uburyo abakiliya babigurana ubwuzu ku masoko atandukanye kandi bishimye mu buryo bwose.
Agira ati “bitewe n’uko n’kamasabune y’amazi dukora agamije koza mu mazu atandukanye yaba amanini y’imitamenwa ndetse n’aciriritse, yaba akoreshwa mukoza ibikoresho byo mu gikoni, akoreshwa mu kumesa hifashishijwe imashini, yaba akoreshwa mukoza amamodoka n’amamashini, ibyo byose uburyo bikeshwa n’ayo masabune dukora nta kabuza ibyo abatugana bavuga ko turi aba mbere mu bigendanye n’ibikoresho by’isuku n’isukura ni ukuri, nta cyo bibeshyaho turi Indashyikirwa mu isuku.
Bwana Pascal Nkurunziza, avuga kandi ko mu gihe uruganda Finex Investements Ltd rumaze rukora akazi karwo, rwagiye rwiyubaka ku buryo agaciro k’ibyo rukora gakomeza kwiyongera umunsi ku wundi ari nako runateza imbere abarukoreramo kuko ngo bahembwa neza kandi ku gihe, bityo bakanabasha gutunga imiryango yabo mu buryo bwiza kandi bushimishije.
Avuga ko uruganda rwabo rufite abakozi bagera kuri 15 bakora akazi gahoraho ndetse n’abanyakabyizi baza gukora iyo habonetse akazi kenshi kandi ko bose bahembwa neza uko bikwiriye
Avuga ko kubigendanye n’isoko bafite abakiliya benshi bava mu ntara zose z’igihugu, bakabikwirakwizaku masoko kandi ko bafite n’ishami mu Karere ka Rubavu, bikaba bituma abo mu ntara y’I Burasirazuba ari na ko biborohera gufatira ibikoresho by’isuku n’isukura byacu hafi.
Bwana Pascal Nkurunziza, Avuga ko mukugira ngo bakore amasabune y’isuku meza kandi yujuje ubuuzirange, bimwe mubyifashishwa bitumizwa hanze nko mu gihugu cy’ubuhinde ariko ko hari n’ibikomoka mu Rwanda bifashisha m’urwego rwo guteza imbere umusaruro w’ibikomoka no mugihugu imbere.
Avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo Finex Investiments Ltd ikomeze itere imbere ari ugukora ibikoresho byiza bikunzwe na bose, ari naho ahera ahamagara abakiliya bose kubagana kugira ngo bagure kandi banacuruze ibikorwa n’uruganda rwabo, na cyane ko biwzwi na bose ko nta makemwa.
Avuga ko kimwe n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye mu gihugu ibibazo n’ingorane bahura nazo ari rusange. Ahanini bitewe ngo na Covid 19 yazambije ibintu, igatuma ubucuruzi butangenda nezauko bikwiriye, ibiciro bikazamuka ku masoko, cyakora ngo muri Finex Investiments Ltd bagerageza kubyitwaramo neza bagakora akazi kabo uko bikwiriye.
Asoza asaba Leta gukomeza gushyikira abikorera cyane abafite inganda zigamije guteza imbere made in Rwanda bababonera amasoko mu bigo byayo bitandukanye na cyane ko bitakiri ngombwa gutumiza ibintu hanze, kuko abanyarwanda nabo mu byukuri bashoboye gukora ibyiza kandi kuri byose.
Kubirebana n’ibyiza uruganda Finex Investiments Ltd rukora neza ibikoresho by’isuku byujuje ubuziranenge, bishimangirwa na… ushinzwe umusaruro n’ibikorwa by’uruganda. Avuga ko uruganda rwabo yatangiranye narwo kuva rwashingwa kandi ko umusaruro rumaze kugeraho n’uburyo rumaze guteza imbere abarukoramo aribyo kwishimirwa.
Agira ati “Finex Investiment Ltd, ni uruganda rukunzwe n’abantu benshi kubera ibikoresho by’isuku n’isukura tubakorera kandi tuzakomeza kubagezaho ibyiza. Dufite amasabune y’ubwoko bwose nka Finex Multi Purpose Liquid detergent, Finex Dish Washing Liquid detergent, Finix Tile Cleaner, Finix Tile cleaner Commercial grade n’ayandi menshii kuko dufite ubwoko bw,amasabune dukora y’isuku agera kuri 25.”

Avuga ko nk’umukozi, uruganda Finix Investiments Ltd rubahemba neza ku buryo nta mukozi uhagera ngo yifuze kuhava bitewe ahanini n’uburyo boroherezwa muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza babikeshje akazi ka Finix Investements Ltd bahisemo.
Kimwe na mugenzi we, asoza asaba bagenzi be bakorana gukomeza gukora neza babyaza umusaruro ibikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.
Asaba abakiliya babo, gukomeza kubagana ari benshi kugira ngo bahabwe ibikoresho by’isuku n’isukura byujuje ubuziranenge kandi byiza, bityo iwabo hahore harangwa n’umucyo.
Uruganda Finex Investiments Ltd, ni uruganda rumaze kugira uburambe mugukora ibikoresho by’isuku n’isukura.
Rukorera mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kicukiro hafi neza y’Akagera Motors ku muhanda ugana Rwandex. Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri +250783455300, +250786502190




















