Major General Mubaraka Muganga wari usanzwe ari umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC niwe wagizwe umuyobozi mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda asimbuye Lt.General Jacques Musemakweli yari yungirije.
M.Gen. Mubaraka Muganga akaba yagizwe umuyobozi w’iyi kipe mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Kanma 2020 hano mu mujyi wa Kigali.

Ikipe ya APR FC ikaba ariyo izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Africa CAF CL. Kugeza ubu ikaba yarahaye inshingano umutoiza Mukuru yo kugera mu matsinda y’iri rushanwa.