Rayon sports na Gasogi united zikomeje guhinduranya abakinnyi nyuma yuko uwahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka Andre abaye umuntu wa munani uhinduranyije amakipe hagati ya Rayon Sports na Gasogi United nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe imaze umwaka mu cyiciro cya mbere.
Babinyujije kuri Twitter, Gasogi United batangaje ko Mazimpaka Andre wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yasinyiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe ushobora kwongerwa.

Uyu munyezamu nyamara ubwo ibibazo byari bitangiye kuba ingutu muri Rayon Sports yari yatangaje ko we atazigera ayivamo aho yari yanatangarije itangazamakuru ko yizeye ko umwaka uzakurikira azaba umunyezamu wa mbere nubwo iyo kipe yagura abakinnyi bameze gute.
Izi nzozi za Andre ariko zarangiriye nka bya bitwenge by’inkoko bimwe bishirira mu kwayura aho yaje gutangariza TV1 ko ababajwe n’uburyo Rayon Sports yamusezereye ikamwimwa agaciro yarabahesheje igikombe maze ikazana utazagira icyo ayimarira.
Gusinya kwa Mazimpaka muri Rayon Sports bivuze ko abaye umuntu wa munani uvuye mu ikipe imwe ajya mu yindi hagati ya Rayon Sports nyuma y’abatoza bane, Olivier Kwizera, Manasseh Mutatu na Bola Lobota nubwo ibye bitari byasobanuka.
Uyu mukinnyi akaba aje yiyongera ku bandi Gasogi United yasinyishije barimo Iradukunda Bertrand bakuye muri Mukura VS, myugariro Herve Beya Beya bakuye muri As Maniema, Bola Lobota na we wavuye muri Maniema, Sadi bakuye muri Espoir na Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC.
Kiyovu Sports, Musanze, Mukura VS,Rayon sports niyo makipe akomeye uyu mukinnyi yanyuze mo ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi united.