DUAABERG WINE COMPANY LTD ni uruganda rutunganya inzoga y’umwimerere ikorwa mu bitoki bikomoka iwacu I Rwanda, rukaba rwenga inzoga yitwa Duani Wine, ino nzoga ikaba ikundwa na benshi kubera uburyohe bw’umwimerere w’igitoki.

Mu kumenya ibanga uru ruganda rukoresha kugirango rukore inzoga iryoshye kandi y’umwimerere,ikinyamakuru igisabo.rw/ cyasuye uru ruganda maze abanyamakuru basobanurirwa birambuye uko batunganya inzoga yitwa Duani Wine yigaruriye benshi kubera uburyohe bw’umwimerere.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda yagize ati’’twagize igitekerezo cyo gushing uru ruganda mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no guha agaciro igihingwa cy’urutoki, by’akarusho kandi twatangiye uru ruganda tugambiriye kwihangira umurimo ndetse no guhesha abandi akazi.

Uyu muyobozi kandi akomeza agaragaza ko bakimara kugira igitekerezo cyo gushing uru ruganda bari bagambiriye gukora impinduka n’izindi nzoga, kuko bari bagambiriye gukora inzoga y’umwimerere itongewemo ibintu byinshi kuko hari abakunda inzoga y’umwimerere.

Kugeza ubu inzoga zengerwa mu ruganda Duaaberg wine company ltd ziboneka mu gihugu hose by’umwihariko mu majyepfo zikaba zaranditse izina.
Uyu muyobozi wa Duaaberg Wine Company ltd atangaza ko icyorezo cya Covid 19 nabo cyabagizeho ingaruka ingaruka kuko uruganda rwatangiye ubwo icyorezo cyari kirimbanyije. Gusa ngo byari ngombwa ko bakomeza kugerageza kugirango badafunga imiryango

Bwana Muhoza Gilbert ushinzwe umusaruro ndetse n’ubwiza bw’ikinyobwa Duani wine cyengerwa muri uru ruganda yagize ati’’icyambere tuzirikana ni icyo abaturage bakunda, twirinda gushakira ubwinshi mu mazi ahubwo tukabakorera inzoga y’umwimerere, ibi nibyo bituma uyinyweyeho yifuza kuyisubira.

Uruganda Duaaberg Wine Company ltd uretse kuba abarushinze biteguye ko ruzabateza imbere, ariko rwafashije abatari bacye kuko kugeza ubu rufite abakozi barenga 25 kandi babasha kubona umushahara ubafasha gutunga imiryango yabo

Inzoga Duani wine kandi ikaba ari imwe mu nzoga nziza zujuje ubuziranenge nkuko byemezwa n’ikigo cy’ubuziranenge (RSB),Uretse ubwiza bw’ino nzoga uru ruganda rukorera mu nyubako ifite ubwuzu ndetse bagakoresha n’imashini zigezweho.

Ubuyobozi bw’uruganda Duaaberg wine company butangaza ko buzakomeza guha abanyarwanda ibyo kunywa byiza kandi byizewe, uko ibihe bizagenda biba byiza uru ruganda rwiteguye kuba rwashaka n’ubundi bwoko bw’ibinyobwa kugirango abanyarwanda babashe kugira amahitamo.

Uruganda Duaaberg Wine Company ltd rukaba ruherereye mu Karere ka kamonyi , umurenge wa Runda, unyuze ku muhanda uva bishenyi ujya ku bitaro by’amaso.
Wifuje guhagararira cyangwa gucuruza ino nzoga ya Duani wine wahamagara kuri 0788773370 cyangwa ukagera aho uruganda rukorera.

IREBERE ANDI MAFOTO Y’URUGANDA DUAABERG WINE COMPANY LTD
Ikinyamakuru igisabo.rw/ kirabizeza ko kizakomeza kubagezaho inkuru zishyigikira ibikorerwa iwacu I Rwanda.
Niba nawe wifuza ko tugusura tukamenyekanisha ibikorwa byawe waduhamagara +whatsaap kuri 0782511443
IREBERE KA VIDEWO KARI HASI UMENYE UBWIZA BW’INZOGA DUANI WINE
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
Twitter: NDAYERICUS








