Kicukiro : 2&5 Christian Academy yaje ari igisubizo cy’ireme ry’uburezi nyabwo

admin
10 Min Read

ishuli rishingiye ku ndangagaciro za Gikristu 2&5 Christian Academy rihererye mu Karere ka Kicukiro, baba babyeyi, abarimu n, abana bahiga , intero ya bose ni imwe y’uko bahisemo ikigo gitanga uburere n’ubumenyi bitegurira abana kuzaba abanyarwanda  b’ejo hazaza.

Ukinjira muri icyo kigo gihereye i Nyarugunga mu kagari ka Nonko, mu Karere ka Kicukiro, usanganizwa urugwiro rw’abana bato bakeye,  baba bakuvugisha indimi zitandukanye nk’abazigiye i Mahanga,  ibitanga ikizere cy’ejo hazaza ku rubyiruko rurererwa muri icyo kigo kinayobowe n’abayobozi bigaragara ko bafite ubunararibonye mubyo bakora.

Ubwo twasuraga 2&5 Christian Academy kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, Umuyobozi mukuru w’ishuli  Asire Moses,  avuga ko ikigo ayoboye cyatangiye mu 2012 gifite ishami ry’ikiburamwaka  ariko ngo buhoro buhoro cyagiye cyaguka,  bakaba bafite kino gihe n’amashuli abanza Primary,  aho bari gutanga uburezi buhamye muri ibyo byiciro byombi.

Agira ati “iri ni ishuli rishingiye ku ndangagaciro za Gikristo, rikaba ryarashinzwe tugendeye ku ijambo ryo muri Bibiliya  muri Matayo 25,14 aho umukire yagabanyije abakozi be amatalenta kugira ngo bayabyaze umusaruro.  Nk’abarezi natwe twahawe impano y’ubumenyi, tukaba twariyemeje kuyiha abana turera kugira ngo nabo bazavukemo abahanga  bo kubyaza izo mpano umusaruro wo kubaka igihugu mu bihe bizaza.”

Bwana  Asire Moses, avuga ko ikigo ayoboye bafite intego yo gutanga uburezi bufite ireme rihamye, ibigaragazwa n’uko muri 2019, aho baherukira gukora ibizamini  bya Leta, abana 21  barangije umwaka wa 6 muri bo 20 bose batsinze ku manota yo mu kiciro cya 1, umwe wenyine aba ariwe uza mu kiciro cya 2.

Avuga ko ibanga bakoresha,  ari ugukunda umurimo no gukunda abana barera bityo bigatuma nabo biga bishimye bumva ko bashyigikiwe n’ababarera.  Ikindi ni uko nk’abarezi ngo bakora nka ekipe bashyize hamwe kugira ngo batange urugero rwiza kubo barera, banabaha amasomo ateguwe neza.

Avuga ko mubyo bakorera abana kugira ngo bige bishimye banarusheho gutsinda,  birimo Siporo yumupira w’intoki wa Volleyball, indirimbo n’imbyino, Taekondo n’ibindi  bituma bagira ubuzima bwiza.

 kubirebana n’uburyo bitwaye mu gihe cya Guma mu rugo kugira ngo abana badasubira inyuma mu byo bize , avuga ko bakoranye gahunda ihamye n’ababyeyi, bategura amasomo bifashishije za Whatsaap na Email bakoherereza abana imikoro itandukanye ku buryo bagarutse kwiga amasomo yose bayazi neza bagakora amasuzuma menshi.

Avuga ko  igihembwe cya 2   kirangiye  gahunda yose y’umwaka isa n’irangiye   bakazaza gutangira mu byumweru 2 biri imbere barwana no gusubiramo amasomo yose  y’umwaka,   abo mu mwaka wa 6  nabo bitegura kuzakora neza ibizamini bya Leta.

Mu ngorane ikigo cyaba cyaragize muri uyu mwaka n’ushize,  avuga ko ari iza rusange zatewe na Covid 19. by’umwihariko avuga ko nk’abana batari bafite ababyeyi bafite ikorana buhanga mu rugo byabagoye  gukurikirana amasomo ari ko ngo ubwo amashuli yongeraga gusubukurwa,  abarimu babo babibanzeho mu buryo buhagije bakaba nabo kino gihe bageze ku urwego  nk’urw’abagenzi babo  amasomo bayumva neza.

Bwana  Asire Moses,  asoza ashimira ababyeyi ubufatanye bakomeje kugaragaza kugira ngo abana babo bige neza. Abasaba kujya bashakira imfashanyigsho nyinshi zirimo ibitabo bikubiyemo ibibazo n’ibisubizo kugira ngo biyungure ubumenyi kurushaho.

Ashimira kandi Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ministeri y’uburezi inkunga babagenera  y’amahugurwa ahoraho n’imfashanyigisho. Gusa basaba ko ibitabo byakongerwa nkuko bikorerwa amashuli ya Leta na cyane ko n’abo barerera igihugu kandi neza.

Mukumenya uko abarimu batanga inyigisho zihamye ku bana ,umwe mu barezi babo Kayebwa Addyson akaba anashinzwe amasomo muri 2&5 Christian Academy, avuga ko ashimishwa no kuba yigisha ku kigo nka 2&5 Christian Academy, gifite abana bakurikira neza masomo ibituma  nabo bagira ishyaka ryo kubigisha bazi neza ko bategura abahanga bo mu myaka iri imbere.

Agira ati ” maze imyaka irenga makumyabiri ndi umurezi. Iki kigo nkimaze ho imyaka ine,  ariko naragishimye cyane kubera kugira abana bakurikira neza amasomo neza bagamije gutsinda ndetse n’ubuyobozi bwacyo buduha agaciro dukwiriye.”

avuga ko ibanga bakoresha nk’abari ridakomeye cyane, ahubwo ko ari ukubigisha babitayeho, kubakunda kubasonurira ibyo babateguriye  ndetse n’imyitozo myinshi cyane.

 Avuga ko n’ubwo bagerageza guha abana uburezi buhamye, Covid  19 ngo yarabavangiye cyane, kuko bigishirizaga abana m’urugo bifashishije imirongo ya Whatsaap na Email z’ababyeyi babo, ibyatumaga abana bose badafata kimwe amasomo ariko ngo kino gihe bose bamaze kujya ku murongo umwe kuko hakoreshejwe imyitozo myinshi ku buryo buhagije.

 Kimwe n’Umuyobozi w’ikigo,  Bwana Tayebwa avuga ko ubwo amasomo yasubukurwaga ngo bakomereje aho bari bageze kuburyo n’ubwo ngo barangije igihembwe cya kabiri  n’icya gatatu Programe yose basa n’abayirangije ku buryo ngo nk’ikizamini cya Leta kizakorwa mu kwezi kwa 7 uwakibazanira   mukwa gatanu bagitsinda cyose.

Avuga ko bafite abarimu babahanga cyane kandi b’inararibonye m’uburezi bityo agasoza asaba abayobozi b’ikigo,  gukomeza kujya babagezaho ibikoresho  bikenerwa byose mu kwigisha buri munsi.

 Asaba ababyeyi nabo,  gukomeza gutoza abana amasomo biga babafasha kuyasubiramo kugira ngo bakomeze batsinde. asaba kandi n’abana barera gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura nk’uko babisanganywe kugira ngo barusheho kwitegura koko kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.

Gisa Adinari Mugisha,  umwana wiga mu mwaka wa 4 w’amashuli abanza kuri icyo kigo,  ashima cyane ikigo yahisemo.  Yizera ko umusaruro azahakura uzamwinjiza mu buzima bumutegurira uko azabaho cyera.

Agira ati “ntabwo natangiriye kuri kino kigo ariko aho mpagereye narashubijwe cyane. Ubu ndi gutsinda mba uwa kabiri cyangwa uwa 3 kandi intego mfite ni ukuzasoza ndi uwa mbere.”

Uyu mwana ufite inyota yo kuzaba ingabo y’igihugu,  nasoza amasomo ye, asaba ababyeyi gukomeza kubarera neza bababonera ibikoresho byose byo ku ishuli, abarimu nabo abasaba gukomeza kubakundisha amasomo babigisha, bagenzi be b’ababanyeshuri  akabasaba gukomeza kwitwararika birinda Covid 19 bambara agapfukamunwa bubahiriza n’andi mabwiriza yo kuyirinda kugira ngo batazabuzwa ubuzima nayo,  kandi bifitemo ikizere cyo kuba abanyarwanda bakunda igihugu cyabo mu gihe kiri imbere.

Ishuli 2&5 Christian Academy, ni ishuli ry’ikitegererezo riherereye mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Nonko hafi neza y’ahitwa ku Gasaraba.Ni ishuli rishingiye ku mahame ya Gikristo, rikaba rikuriwe na Evangelical Friends Church of Rwanda.

 Rifite ikiciro cy’amasuli y’incuke (Nusary), ndetse n’abanza (Primary). Ubu ikigo gifite abana 203, abazakora ikizamini cya Leta mu mwaka wa gatandatu ni 21, abarimu bari gutanga uburezi buhamye kuri icyo kigo ni 16 kandi uburinganire muri bo ni 50% kuri buri ruhande.Ubuyobozi bw’ishuli burasaba ababyeyi bose babishoboye kuzana abana kuri 2&5 Christian Academy bagahabwa uburezi buhamye.

Irishuri rikaba rifite udushya dutsndukanye turimo kuba bafitanye imikoranire myiza n’ibindi bigo, aho bahanahana ibizamini mu rwego rwo kungurana ubumenyi, abana bose bakaba bahabwa ifunguro ryuzuye ku ishuri, mu rwego rw’isuku no kugira ubuzima bwiza, abana iyo bageze ku ishuri bahabwa inkweto zifunguye kugirango bige neza bitababangamiye. Hamwe n’ibindi uyu ukaba ari umwihariko utuma ababyeyi bifuza kurerera muri 2&5 Christian Academy.

Ikinyamakuru igisabo.rw/ kizakomeza kubagezaho inkuru z'uburezi cyane cyane gisura ibigo bitandukanye mu rwego rwo kugeza ku banyarwanda uko uburezi buhagaze ndetse no kumenya uko ibigo byitwara muri bino bihe byo guhangana na covid 19 ndetse no kumenya uburyo amashuri ari gukoresha kugirango akureho icyuho cyatewe na covid 19.

nawe wifuza ko tugusura cyangwa tugatangaza ibikorwa byawe waduhamagara kuri 0782511443/0781300749

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *