Home AmakuruKwibuka 32: Menya Inzira y’Umusaraba  Abatutsi bo mu Murenge wa Gahanga banyuzemo kuva 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwibuka 32: Menya Inzira y’Umusaraba  Abatutsi bo mu Murenge wa Gahanga banyuzemo kuva 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

by Igisabo News
0 comments

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Murenge wa Gahanga Akarere ka Kicukiro ,bavuga ko kuva mu 1959 bakomeje gutotezwa bicwa buri gihe n’Ubuyobozi bubi bwagiye busimburana kugeza ubwo mu 1994 bishwe hafi ya bose, benshi bakajugunywa muri Nyabarongo bakicirwa mu rufunzo n’Ibibaya, kugeza ubwo harokoka uwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zasanze agihumeka wenyine.

Ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Gahanga, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 10 Werurwe 2026, Igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana , wari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo na Antoine Cardinal Kambanda Arikeyesikopi wa Kigali waje kwifatanya n’Abanya Gahanga Kwibuka.

Abafashe Ijambo hafi ya bose bagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, cyane cyane Amateka agendanye n’uburyo Jenoside yateguranywe Ubugome bukabije, by’uwihariko mu Murenge wa Gahanga, Abaharokokeye bakavuga ko batigeze bahabwa agahenge kuva mu 1959, kuko  abitwaga Inyenzi uko bateraga u Rwanda, Abatutsi b’I Gahanga babaga Ibitambo bakicwa, bagatwikirwa, abandi bakangazwa imisozi bagahunga kugeza ubwo mu 1994 Abicanyi baziye rimwe bagatsemba Abatutsi bari basigaye i Gahanga hakarokoka Mbarwa.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ,Hon Uwineza Beline yagarutse uko abakoloni batangiye gutegura no kubiba amakimbirane mu banyarwanda bifashishije uburyo bwa “ Mbatanye mbategeke ”.

Kugeza mu bihe bya Repubulika ubwo hazaga hatangiraga Ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwaga n’amashyaka ya PARMEHUTU na Hutu pawa.

Aho abatutsi batangiye gutotezwa bakameneshwa,birukanwa mu kazi mu mashuri bamwe bahunga igihugu n’ubwo n’abasigaye mu gihugu batigeze babona agahenge.

Gutoteza abatutsi byarakomeje kugeza n’uko hakoreshejwe ibinyamakuru nka Kangur, Radiyo RTLM kugeza no ku bahanzi nka Bikindi Simoni byose bigamije kubiba u Rwango no gutegura Jenoside.

Agira ati” Ibyo rero byanaherekejwe no kwitegura cyane gushing imitwe nk’Interahamwe n’abayobozi bazo hirya no hino mu gihugu ndetse rimwe na rimwe bakanivamo bakavuga ko bazakora Jenoside.”

Aha atanga urugero rwa Col Theoneste Bagosora ubwo yangaga amasezerano y’amahoro ARUSH hagati ya FPR Inkotanyi n’iyari Leta y’u Rwanda agahita atangaza ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi.

Akomeza agira ati”Jenoside rero ikorwa abantu bari bariteguye n’ibikoresho n’abicwa bazwi ko ari abatutsi kandi ihera no kubariburwanye uwo mugambi mubisha barimo Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agathe na Kavaruganda n’abandi kugira ngo batitambika uwo mugambi.”

Avuga ko nk’Abanyarwanda dufite ihurizo ryo guhangana n’abagoreka aya mateka ndetse n’abakomeza gukwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside nk’ibiri gukorwa mu baturanyi ba RDC kandi ugasanga abenshi mu babikora ari abasize bahekuye u Rwanda mu 1994 bagiye gukomereza imigambi mibisha yabo muri kirya gihugu cy’abaturanyi.

Minisiti w’Ubuzima Sabin Nsanzimana yibukije abari aho ko Kwibuka ari inshingano za buri mu nyarwanda wese agira ati” Abagiye urukundo rwabo turarugendana kandi Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano yacu nk’Abanyarwanda”

Yanavuze kandi ko kuba urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rungana na 70% by’Abanyarwanda bose ndetse uru rubyiruko rukaba rwaravukiye rukanakurira mu Gihugu cyiza bitanga ikizere ko amateka mabi u Rwanda rwagize atazasubira ukundi

Mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga Tariki ya 10 Mata habaye igisa n’imperuka y’Abatutsi bo mu bice bitandukanye by’umurenge wa Gahanga icyo gihe hari muri Komini ya Kanombe, Abatutsi biciwe mu Kiliziya ya Santarale Gahanga batewe mo za Grenade abandi baratemagurwa.

You may also like

Leave a Comment